Ahabanza » Umuryango » Urugo » Impamvu zitera abashakanye kutaganira

Impamvu zitera abashakanye kutaganira

Yanditswe kuwa 09-05-2017 Saa 08 : 57

Kuganira no guhana amakuru ni imwe mu nkingi ikomeye ifasha abashakanye kugira urugo rwiza rurimo umunezero aho buri umwe aba yumva mugenzi we ndetse no mu gihe bagize ikibazo bakemenya uburyo cyakemukamo. Iyo abashakanye batajya baganira cyangwa se bakaganira nabi biba ari ibyago kuri urwo rugo kuko usanga rushobora no gusenyurwa n’akantu gato kubera ko batajya baganira.

Ubusanzwe iyo abantu bakirambagazanya usanga baganira bihagije, bagahamagarana buri mwana ndetse bagafata n’umunsi wo kuganira ku kintu runaka. Ibi biba bigomba gukomeza na nyuma yo kubana ndetse bikarushaho kuko aribwo noneho muba mufite umurongo ufatika w’ibyo mwaganiraho. Nyarama siko akenshi bigenda ahubwo bya biganiro birabura bikabakururira ingorane zikomeye mu rugo rwabo. Wakibaza impamvu abashakanye badakomeza kuganira ngo bahuze urugwiro nyuma yo kubana.

Dore zimwe mu mpamvu zagarajwe ku isonga mu zitera kutaganira no guhana amakuru hagati y’abashakanye :

Kutizerana hagati y’abashakanye : mu gihe abashakanye bizerana nta cyababuza kuganira no guhana amakuru. Usanga bamwe babaho mu buzima bw’amacenga n’ushatse kumenya amakuru y’undi akaba ayamubajije atari urukundo amufitiye ahubwo abitewe nuko atamwizera akaba asa no kumucunga.

Kubura ubucuto hagati y’abashakanye : Abakanye bari bakwiye kuba baganira nkuko abantu b’inshuto basanzwe baganira iyo bahuye bakabwirana byose ugize ikimubabaza akakibwir aundi n’ikimushimishije bikaba uko. Uwo mwashakanye yari akwiye kuba inshuti yawe ya mbere mu buzima mbee yo kuba umugore wawe cyanwga se umugabo wawe. Isuzume urebe uko witwara. Ese iyo uhuye n’ikintu kikubabaje cyane n’inde wihutira kubibwira ? Ese iyo uhuye n’ikigushimishije bwo ni inde uba uwa mbere kukimenya ?

Kudaha agaciro uwo mwashakanye : Uzasanga bamwe bitwaza ko bagira kazi kenshi ko batabona umwanya wo kuganira abagore babo cyangwa se abagabo babo. Gusa byose biterwa n’icyo uha agaciro kurusha ibindi. Uramutse uha agaciro umugabo wawe cyanwga se umugore wawe ntabwo wamuburira umwanya wo kumuganiriza no kumuha amakuru mu mwanya iminota mike ku munsi. Uramva bigoye ariko niko bigomba kugenda, kugira urugo rwiza biraharanirwa.

Kudatega amatwi uwo mwashakanye : kimwe mu bituma abantu bataganira cyanwga se banaganira bakaganira nabi no kudatega amatwi birimo. Uwo mwashakanye akeneye ko umutega amawti mu gihe hari icyo ari kukubwira. Wikihutira kumusubiza urarumva nez aicyo ashatse kukubwira.

Izi ni zimwe mu moamvu zitera abashakanye kubura ibiganiro hagati yabo no guhana amakuru mu gihe byakabaye inking ibafasha kubaka urugo rwiza.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe