Ibiribwa uzirinda guha umwana utaruzuza umwaka

Yanditswe: 08-05-2017

Iyo umwana yujuje amezi atandatu atangira gufata imfashabere mu kunganira amashereka kugirango ubuzima bw’umwana bukomeze kuba bwiza. Nyamara nubwo bimeze bityo, ibiribwa byose siko umwana ahita atangira kubirya kuko hari ibyagira ingaruka ku buzima bwe.

Dore ubwoko bw’ibiribwa uzirind akuba waha umwana utaramara umwaka avutse ;

Ubuki : ubuki n’ibiribwa bindi bikorwa hifashishijwe ubuki uba ugamba kubirinda umwana utaruzuza umwaka kuko bimugiraho ingaruka. Mu buki hamo ibyo bita spores of the bacteria Clostridium botulinum. Ubusanzwe ku banut bakuru ntacyo bitwaye ariko ku bana bitera indwara yitwa botulism itera kurwara impatwe, kubura appétit, kubura amazi mu mubiri n’izindi ndwara zitandukanye.

Amata y’inka : Amata y’inka ntabwo aba yoroshye ku buryo umwana yayagogora neza ku buryo bwiza. Umwana ukunda kunyw amata y’inka atarageza ku mwaka 1 usanga ahorana ibibazo by’igogora. Nubwo amata aba akenewe mu mikurire y’umwana si byiza ko wamuha ay’inka. Mwonse bibagije cyangw ase umuhe amata yagenewe abana yo mu bikombe ( formula milk).

Imitobe y’imbuto : Ni byiza ko umwana utaruzuza umwaka umuha imbuto aho kumuha immitobe yazo n’iyo waba ari wowe wayikoreye. Imitobe y’imbuto iba irimo isukari nyinshi ku buryo yamubuza konka kuko aba yumva harimo itandukaniro n’amashereka. Ndetse iyo umwana anyweye myinshi ishobora no kumutera gucibwamo.

Abahanga mu by’ubuzima bw ;abana bagira ibama ababyeyi kujya baha abana babo umutobe muke cyane kandi bakirinda kuwubaha bagiye guhita bajya kuryama. Bibutsa kandi ko bakirinda imbuto ziryohera cyane, mu gihe arizo bahisemo bakaba bavangamo amazi make.

Ibintu byongewemo isukari : ibintu byongewemo isukari nabyo ni ibyo kwirinda. Aha twvuga amabombo, shokora, ama biscuits, imitobe yakorewe mu nganda n’ibindi.bibaye byiza no mu gikoma cye wamumenyereza kukinywa nta sukari irimo cyangwa se ugashyiramo gake cyane.

Ibiribwa byabikwanye umunyu : Ibiribwa usanga birimo umunyu mwinshi kuko ariwo ibibuza gupfa. Ibyo dusangamo inyama zitandukanye zibikwa igihe kirekire, sosiso, amafi yumishijwe hakoreshejwe umunyu n’ibindi.

Ibinyobwa birimo caffeine : umwana utaruzaza umwaka kandi ntabwo ahabwa ikawa, soda n’ibindi binyobwa wasangamo caffeine n’isukari iri ku rugero rwo hejuru nk’iyo muri soda.

Amagi adahiye neza : amagi adahiye neza aba arimo bacteries zishobora kuba zatera uwmana muto uburwayi ndetse no ku bantu bakuru arabujijwe. Niba wajyaga uha umwana igi ribisi ho umenye ko uba umugirira nabi cyane.

Ibi ni ibiribwa ushobora kuba wari uziko ari ingenzi ukaba wabitangiza umwana ugitangira kurya utaziko bishobora kumugiraho ingaruka mbi. Ni ingenzi rero kuba uretse kubiha umwana utaruzuza umwaka, ukazabimuha nyuma amaze kuzuza amezi 12.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe