Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umukobwa wanjye aterwa ipfunwe no kuba ndi nyina

Umukobwa wanjye aterwa ipfunwe no kuba ndi nyina

Yanditswe kuwa 08-05-2017 Saa 10 : 13

Muraho neza basomyi b’uru rubuga.

Nagirango mumfashe kuko numva ndemerewe cyane.
Nkiga mu mashuri yisumbuye nakundanye n’umugabo wubatse ntabizi aza kuntera inda yanga kumfasha ahubwo ansaba kuyikuramo ndabyanga. Ubuzima bwambanye bubi mpagarika amasomo burundu , iwacu baranyirukana nkajya njya guhingira amafaranga.

Umwana amaze kugeza imyaka ine naje muri Kigali ntangira gucuruza agataro. Nza no guperereza menya aho uwo mugabo wanteye inda ataha. Abantu bangiriye inama yo kurega uwo mugabo akajya amfasha. Nagiye mu buyobozi bamutegeka kujya amfasha. Yarabyemeye amfasha kumushyira mu ishuri ariko yaramwishyuriraga gusa singire aho mpurira n’amafaranga.

Nyuma yaje kunsaba ko yamujyana akajya amufashiriza iwe ndabyanga ariko amaze kugeza imyaka irindwi aramushuka aramutwara. Nakurikiranye amakuru menya ko nta kibazo afite murekerayo.

Naje no gushaka umugabo ariko mubwira ko mfite umwana nabyaye cyera. Ubu rero umukobwa wanjye yarakuze afite imyaka 16 yiga mu mashuri yisumbuye ndetse mu kigo cyiza kuko kwa se barifashije. Ubusanzwe najyaga kumusura bakamumpa akanganiriza akaza no kunsura mu rugo akarara.

Aho amariye kuba agakumi rero ntagishaka ko nitwa nyina. Ku buryo nigeze kujya kumusura aho yiga akanga kuza kunsuhuza nkarinda ntaha yanze kuza kundamutsa. Ntagishaka kuza kunsura ndetse we ubwe yanyibwiriye ko abona mutera ipfunwe ngo ntari nkwiriye kwitwa nyina.

Ubu umutima wanjye uhora uremerewe cyane iyo nibutse uburyo namuruhanye akiri uruhinja n’ubuzima bubi nanyuzemo ngo akunde abeho.

Mumfashe mungire inama kuko ndaremerewe cyane.

Agasaro.com
Ukeneye kugisha inama watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Komera mubyeyi, Humura wihangayika cyane, abana bageze muri kiriya kigero cy`ubwangavu niko bamera baba bashaka kwereka bagenzi babo ko ari abantu baturuka iwabo hakize, bashaka kugaragara neza muri byose ariko nyine bishirana n`iriya myaka, igikuru n`uko akuzi nyuma y`igihe gito azakugarukira agusabe imbabazi kandi akumenye nk`umubyeyi

  • Ohhhhh. Mbega agahinda. Urababaye disi kandi umubyeyi wese yakumva. ndi kwiyumvisha umuhangayiko wagize umaze guta ishuri niwanyu bakwirukanye. ndi kubona ufite agataro ku mutwe nuruhinja mu mugongo. mbega agahinda !!! gusa buriya icyabimuteye nta kindi ni papa we wamukwangishije. yamubwiye bibi byinshi anakubeshyera bien sur, niho umwana yakuye urwo rwango rwose. gusa humura !! uriya mwana bizamugaruka naba mukuru !! nawe aracyafite ibitekerezo bya cyana niyo mpamvu ashobora kuba yaremeye amabwire. inama rero naguha, ntuzahweme kumuhamagara kuri phone niba ayifite, yewe no kumusura uzakomeze umusure, yange kugusuhuza ariko wagiyeyo. avec le temps azabyibazaho kandi sinshidikanya ko azakugarukira.

    ikindi nuko wazegera abarezi be ku ishuri, ukazabaganiriza icyo kibazo, wenda hari icyo bazabigifashamo. ikindi nuko utahwema kwereka iki kibazo Imana kuko niyo ya mbere ishobora guhindura umutima wumwana wawe. Imana ibigifashemo nshuti !!

  • Mubyeyi rwose ibyo wahuye nabyo birakomeye ariko humura. Koko ntakiryoha nkumwana ninayo mpanvu wahisemo kumuruhana nubwo we atabizi. Dore inama nakugira ;
    1. Shaka uburyo bwose wamubona mwiherereye kandi kuburyo utamugaragariza ko wahahamutse maze umuganirize umenye impanvu yunva umuteye ipfunwe. Nusanga bifitanye isano nubuzima wabayeho werure ubwire umwana ukuri ariko utagamije gusesereza se, kandi umwigishe ko byose bibaho mubuzima ariko bishobora guhinduka bikaba byiza. Nusanga bifitanye isano nimiterere y’umwana, uzamwihanganire wowe ukomeze kumuganiriza neza nkumubyeyi umwereka inzira nziza umwibutse ko nawe azabyara bityo ko akeneye gukurana umutima mwiza wumwana mwiza ukwiye kumenya agaciro kababyeyi be kugirango nawe azabitoze abe maze abeho ubuzima bwiza
    2. Genzura niba ntagikintu wahemukiye umwana biturutse kumyifatire yawe itarabaye myiza bityo bigatuma umwana agira ipfunwe. Usanze aribyo wacabugufi ukamusaba imbabazi ukamubwira icyabiguteye ndetse ukamwizeza ko wafashe ingamba ko bitazongera.
    3. Menya ko umwana wawe akiri muto kandi ari mumyaka igoye, mwihanganire, ntukamusharirire nubwo bigoye ahubwo uge umugaragariza urukundo kurushaho. Iyo niyo nshingano yakibyeyi naho wapfa uyumunsi ntazabura kukubona nkumunyamumaro mugihe azamenyera ko ibyo yakoraga atari byiza.
    4. Ntukunve ko ibyo wakoreraga umwana wawe agomba kubikwitura byose, abikwituye byaba ari amahirwe ariko uge unezezwa nuko wujuje inshingano zawe nkumubyeyi kandi ukomeze guharanira ko wuzuza inshingano zawe nkumubyeyi mwiza. Icyonzi nuko igihe iyo kigeze umwana amenya ukuri akamenya umubyeyi icyo aricyo. Komeza umugaragarize urukundo.
    5. Inama ikomeye kuruta izindi nuko wamusengera ku Mana kuko Imana niyo ihindura umutima wumuntu. Gusa mugusenga kwawe ugomba kubanza ugasesengura ko ibyo navuze haruguru haribyo wakora.

    Imana iguhe icyo umutima wawe wifuza kandi komera kunshingano yakibyeyi

  • Yoo birababaje .inama natanga niyo : mbese muri ubwo buzima wabayemo ukimara gutwita no kumubyara nta kosa waba warakoze yaba yarabibwiwe nabandi cg ise ? Bakaba barabimubwiye bikamutera kukwanga ngo umusabe imbabazi ? Nimba ntaryo uzamusange kwishuri ubisabe abayobozi bamuguhe umuganirize uko wamutwise nubuzima ubwose wabayeho bwose nta nakimwe usize nuko yagiye kubana na papa we nawe azakubwira iki muri kumutima Ubundi nawe azasigara abyibazaho bimutere guhinduka umubwire ko ubabazwa uko atagufata nk’umubyeyi we

  • Mubyeyi urababaye pe ariko reka nkubwire humura !ndabona ashobora kuba atazi iyi realite yose utubwiye.ukwiye rimwe kuzamwicaza ukamuganiriza ukamubwira ukuri kose k’ubuzima waciyemo ndetse ukamubwira ko usa gutyo kuko wamwitangiye ngo abeho,ko kuba yaragiye kwa se atari ukumuta ahubwo wemeye kumuhara kugira ngo abeho neza.umubwire ko umukunda kandi uzamukunda iteka ryose.nzi neza ko ururkundo umufitiye rururta kure umubabaro ufite.umubwire ko ubibona ko atakwishimiye ariko unamubwire ko wamubabariye.ko witeguye kumwakira igihe cyose azaza agusanga.ubundi umureke ntukamuhate.gusa wowe ujye ukomeza umwiteho umusure,umuhamagare azagaruka hamwe no gukura no gusobanukirwa.

  • Mubyeyi ihangane .Inama nakugira nuko wazajya kwishuri rye ukabitekerereza abayobozi noneho bakaguhuza nawe ukamusaba kukumva ukamubwira byose ntacyo umuhishe ariko utavuga papa we nabi ukamubwira ukuntu wamuruhanye nimpamvu yatumye ureka akajya kuba kwa se ko byarukugirango ubeho neza ataruko warumwanze.niba ntarindi kosa wamukoreye nawe azakubwira impamvu atakwiyumvamo .murakoze

  • agasasaromagasine@gmail.com mubyeyi ihangane nubwo bikomeye inama nakugira uzage kwishuri ubitekerereze abayobozi baguhuze nawe muganire umubwire byose ntacyo umuhishe nawe azakubwira impamvu atakwiyumvamo.murakoze

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe