Uburyo gusaba umwana imbabazi bimwigisha kujya azisaba

Yanditswe: 04-05-2017

Kimwe mu bintu bifasha imibanire y’abantu n’abandi ikaba yaba myiza gusabana imbabazi birimo mi by’ingenzi. Gusa uyu muco uragora kuko ahanini ari ibintu umuntu yihatamo amaze gukura mu gihe atigeze abitozwa akiri muto. Uzasanga n’ababyeyi bagerageje kubitoza abana babo babikora abana bakabyanga kuko bahatirwa gusaba imbabazi ku gahato.

Uburyo bwiza rero bwo gutoza umwana gukurana umuco wo kwemera ikosa ugaca bugufi ugasaba imbabazi , umwana azawigira cyane ku buryo nawe ubimukorera mu gihe wamukoreshereje. Abana si abo gusuzugurwa bakeneye nabo gusabwa imbabazi. Icyo gihe bizabafasha kuruhuka, kwigirira icyizere kuko bumva bahawe agaciro ndetse bibafashe nabwo ubwabo kugir auwo muco muri bo.

Dore rero uburyo gusaba uwmana imbabazi bimutoza nawe kujya azisaba
Byereka umwana ko witaye ku marangamutima ye :
Abantu bakuru akenshi bibwira ko abana bo batababara nyamara siko biri. Abana barababara iyo bakorewe amakosa.

Gusaba umwana imbabazi rero bimwereka ko witaye ku marangamutima ye ukaba ushaka kumurinda kubabara.

Kwigisha abana kwigarura : akenshi ababyeyi babwira abana mu gihe bananijwe n’indi mirimo urugero nko mu gihe uvuye ku kazi unaniwe ukora imirimo wihuta ugatereka iteremusi aho itagenewe umwana akaba ariyamennye.

Icyo gihe biba ari uburangare bwawe ariko kuko unaniwe urushaho kongera uburakari ukabwira nabi umwana ukaba wanamuhana wihanukiriye. Iyo wigaruye ugasaba uwmana imbabazi nawe akura aziko atagomba gutwarwa n’uburakari ngo bumukoresha ibidakwiye.

Gusaba umwana imbabazi ntabwo bivuze ko umuhaye icyubahiro kirenze icyawe : benshi batekereza ko uramutse usabye umwana imbabazi waba wishushuguje ariko siko bimeze. Na nyuma yo gusaba uwmana imbabazi umwana arushaho kukubaha nk’umubyeyi ahubwo akarushaho.

Bitera umwana gukurana ikinyabupfura : usibye kuba umwana yajya nawe agusaba imbabazi igihe yakosheje, umwana aba azakura aziko ari ingenzi gusab aimbabazi umuntu wese mu gihe umukoshereje. Si ku babyeyi be gus abizagarukira no mu mibanir eye n’abandi biba bizakomeza.

Gusaba umwana imbabazi rero bimwigisha nawe kujya azisaba mu gihe yakosheje mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe