Ahabanza » Umuryango » Urugo » Uko kwikunda bikabije bimunga umubano w’abashakanye

Uko kwikunda bikabije bimunga umubano w’abashakanye

Yanditswe kuwa 04-05-2017 Saa 03 : 37

Kwikunda bikabije ( narcissisme) ni kimwe mu bintu byangiza bikomeye umubano mwiza w’abashakanye ugasanga kubana bigera ku rwego bitagishobotse cyangwa se mwanakomeza kubana mukabaho mu ntambara zidashira. Muri iyi nkuru tugiye kureba ibiranga umuntu ufite kwikunda gukabije n’uburyo byangiza umubano we n’uwo bashakanye.

Ubusanzwe kwikunda nyako ( s’aimer) ni ipfundo ry’umubano mwiza wabashakanye kuko kwikunda nyako kubamo kwigirira icyizere, ukiyitaho ndetse ukamenya ko ko niba ukeneye gukundwa ugomba gukunda n’undi. Ibyo byo iyo bikozwe neza bituma mugira urugu rwiza.

Bitandukanye rero no kwikunda gukabije kuko ho uba wireba wenyine ntushobora kwemera undi, undi nta kiza agira, ahora ashora intambara ku bandi, …

Mu nkuru dukesha afriquefemme.com, umuhanga mu by’imitekerereze Gerard Vignaux yagarutse birambuye ku myitwarire yabo bantu n’uburyo byangiza umubano w’abashakanye ;

Kutemera ibitekerezo by’undi ; Iyo umwe mu bashakanye afite kwikunda gukabije usanga atajya yemera ibitekerezo by’uwo bashakanye ndetse akenshi ntaba anabikeneye. Uzasanga ari wa muntu ukora ibintu atagishije inama uwo bashakanye kabone n’ubwo ibyo ugiye gukora byamugiraho ingaruka nziza cyangwa se mbi.

Gusubizanya umunabi ; Umuntu wikunda bikabije uzasanga igihe hari icyo abajijwe ku ikosa yakoze asubizanya umunabi ndetse ntabe yaca bugufi ngo yemere ikosa arisabire imbabazi. Bene iyo myitwarire iyo igeze mu bashakanye usanga biremerera cyane umuntu usubizanywa umunabi mu gihe wa wundi we icyo ashaka gusa ari ukugucecekesha ngo udakomeza kumushyiraho ikosa.

Kutita k’uwo mwashakanye : iyo wifitemo kwikunda bikabije usanga utajya wita k’uwo mwashakanye cyangwa se ngo umuhe umwanya mu buzima bwawe. Usanga buri gihe ushaka kwakira kandi wowe udatanga. Iyo abashakanye bose rero bashaka kwakira aho guhabwa niho usanga ingo zisenyuka. Urugero : ushobora kumva umugabo aganya ngo umugore we ntajya amwitaho ngo amubwire ko amukunda, amwubahe ariko wazagenzura ugasanga nawe ataragerageza kubikorera umugore ngo ananirwe kubimushyura ariko yabimukoreye.

Ibi ni bimwe mu biranga abantu bikunda bikabije n’uburyo byangiza umubano w’abashakanye bikaba byabaviramo gusenya. Gusa birashoboka ko umuntu uteye utya nawe yareka izo ngeso zitari nziza mu gihe we ubwe abyimenyeho. Niba ubonye ko urangwa n’imico twavuze haruguru, menya ko uri kwica umubano wawe n’uwo mwashakanye maze uhereko wikosore mukomezanye mu mahoro.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe