Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Nafashwe ku ngufu nkiri muto. Ese natakaje ubusugi burundu ?

Nafashwe ku ngufu nkiri muto. Ese natakaje ubusugi burundu ?

Yanditswe kuwa 03-05-2017 Saa 04 : 47

Muraho simukoreshe amazina yange,mfite ikibazo Nibaza, cyambujije amahoro. Ese umuntu wakoze imibonano mpuza bitsina akiri muto afite nk’imyaka 8 agahura nihohoterwa muriyo myaka yose ariko akabihagarikaafite 12 ubu akaba afite 20,ese ubu yaba yarasubiranye akaba isugi cyangwa nubundi iyo abonanye n’umugabo ahita abona ko yabaye umugore cyera?

Mumbabariye mwampa igisubizo kuko umuhungu dukundana ahora ambaza nimba ndi i sugi kuko namukaniye ko tuzaryamana ku munsi w’ubukwe bwacu, mfite ubwoba rero bwo kumuha igisubizo ntazi neza, ngo bitazansenyera nkigerayo asanze naramubeshye, murakoze

agasaro.com

Ukeneye kugisha inama abasomyi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Forum posts

  • sha byaterwa nuko wabikoze;iyo uwo mwabonanye yabashije kwinjira wese mpamyako ubusugi ntabwo uba ugifite naho iyo atinjiye agakorera hejuru uba ukiri isugi.

  • Byararangiye azabimenya.Iyo umukobwa aryamanye n’umuhungu birenze rimwe aba amaze gutakaza ubusugi bitewe nimiterere yigitsina cye.Ihangane rero wamubwiza ukuri ko byakubayeho agukunde cngwa se arorere.Pole sana

  • yewe byaterwa nuko uwo mwabikoranye yabijyenje;iyo yabashije kwinjira wese uba waratakaje ubusugi rwose ariko na none ntube urangaye cyane nkuwakomeje kubikora kuko natwe abagore iyo tumaze igihe tutabikora wumva warasubiranye ariko nubundi murakokanya ahita yinjira nubwo bibabaza;ariko isugi yo bisaga nk’inshuro eshatu cyangwa kugirango umugabo abashe kwinjira.

    ubwo rero nanone niba batarinjiyemo bagakorera inyuma uracyari isugi humura.

  • Mwiriwe nkinama njy nakugira nib kko uwo muhungu mukundana afite gahunda ndumva kubwanjy wamubwiza ukuri kwibyo waciyemo kko ubusugi bwo ntiwamera nkutarigez abikora gusa umubwiy k utari isugi harubwo yabibona nabi ibyiza nuk nuko wamubwiza ukuri akabona k atari wowe byaturutseho knd nakugira inama yo gukomez kub umwana mwiza rwose gusa nkwihanganish kubwibyo wahuye nabyo

  • Impore mama.
    Ubusugi bwo bwaragiye gusa ntiwabaye umugore.
    ikindi kandi ntabwo wakoze imibonano mpuzabitsina, warahohotewe.

    Ikibazo cyawe rero kirenze kubwira umusore mukundana ko uri isugi cg utari yo.
    None se waripimishije ngo urebe ko nta ndwara baguteye, ngo urebe ko imyanya yawe itangiritse ku buryo byagira ingaruka mu kuba wabasha kubyara?

    Ugomba kwegera abajyanama bubuzima kandi mukaganira ku ihungabana riterwa no gufatwa ku ngufu.

    Ninde waguhohoteye kandi yarabiryojwe?

    Niba ushaka kubana numuntu rero wagombye kumubwiza ukuri ku mateka yawe. yayaguhora ukamureka akagenda kuko biba bikweretse ko uwo muntu muzabana mu byiza gusa. cyane cyane nkaha atari amakosa yawe.

    jya kwa muganga bagupime barebe uko uhagaze. hanyuma uzicaze umukunzi wawe umubwire uko bimeze. icyo si ikintu cyo guhisha uwo muzabana cyane cyane niba uziko ubusugi ari ikintu aha agaciro kanini kuwo bazabana. ariko kandi uzabanze urebe neza ko mwabana koko. uracyari muto ntuzabyirukankire.

    kandi utekereze ko watangiye kuzana igihu mu rukundo rwanyu kuko iyo umuntu akubajije ikintu wagombye kuba uzi ntumusubize kandi ntumuhe impamvu nubwo yakwihorera ariko abyibazaho. nyuma yaho rero ntabwo byoroshye kuza kumubwira ngo urabona mbese rero....agufata nkumubeshyi.
    Si ukuguca intege ariko niba muganira ku bintu nkibyo wagombye kuba waramubwiye uko byakugendekeye.

  • Yewe,ubanza biterwa n’uwagusambanyije ariko rwose ndaguhamiriza ko imyaka ishize ari myinshi,uba warasubiranye ukongera ukava nkaho ari ubwa mbere ukoze imibonano mpuzabitsina.

  • Cheri ihangane byararangiye najye byambaye mfite imyaka 4 Umukozi WO murugo yarafashe none ubu narashatse ndi mama was Abana babiri ariko nyine najye byarangoye kubyakira maze gushaka nsanze ntari isugi gusa bisaba kubanza kwiyakira ibundi ikazagera Ku rwego rwo kubimubwira ki ishuti yawe magara kandi Kera Ku cyemezo wafashe atazagirango uri in days uri kubeshya cheri ihangane kandi komera ndabizi ko bibabaza cyane ariko tugomba kubirenga tukishima kuko jye sinajyaga nishima

  • IHANGANE MUKOBWA NUKURI UNTEYIMPUHWE

  • ihangane nubundi incuti uyibonera mubyago uzamugeshenez umushimishe umuganirize witonze maz uhimbire undimuntu iyonkuru uyivaneho wowe ubwo nukugira umwumve uko akubwira,ugira uti chr harumukobwa wincut yanjye yansabye inama umubwire iyonkuruyaw umubaze ut ubwo nazakongerakumamara ndamusubiza iki,ut ese arinkawe uriyamukobwa wahuye nikibzo wamwanga wumve irimuvamo uzahita umumenya,nimubwenge ?kd nakwanga ntazaba aruwawe uzagutetesha arahar ,ubuse njye nkurikije uko nireze nkaba mfite 25ans numva nzashaka umwana wimfubyi akaba mam,birababaza mwana ariko humura,ntacyo uzaba.

  • ihangane mama I kiruta nuko wamubwizukuri mukabiganiraho knd koko niba agukunda azakomeza agukunde iyontiyaba impamvu yokukureka ikindi nagenda uzareke agende siwe mfura cg bucura mugihugu.

  • Baragusugyuye kbs,ihangane umubwize ukuri,,nakwanga wiyizire

  • ihangane ubimubwire nakwanga wiyizire

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.