Ingaruka za televiziyo ku bitotsi by’abana

Yanditswe: 02-05-2017

Iyo umwana akunda kwitegereza muri televiziyo , computer , tablette , smart phones n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, bigira ingaruka ku bitotsi bye mu gihe ubusanzwe abana bato bakenera gusinzira cyane kurusha abantu bakuru.

Abana bamara igihe kirekire bitegereza muri ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga usanga bagera aho bakajya babura ibitotsi ndetse n’igihe babiboneye ntibaruke bihagije nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi butandukanye.

Nkuko bigaragazwa na raporo y’ubushakashatsi yasohotse muri la revue medicale, bavuga ko isaha imwe umwana amara areba televiziyo cyangwa se akoresha computer na za smart phones bihindura ibitosi bye yari asanganywe bigatuma ari buze gutinda gusinzira nyuma ho iminota 16, izo ngaruka zikaba zimara igihe cy’amasaha 24.

By’umwihariko ibi bikaba biba cyane ku bana bari mu kigero cy’amezi atandatu n’imyaka itatu. Bivuze ko niba umwana amaze amasaha menshi ariko n’iminota azamara yo kubura ibitotsi iziyongera.

Ibyo kandi byagarutsweho n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Londres aho bakoreye ubushakashatsi ku babyeyi 715 bafite abana bakiri mu myaka mito. Bagenzuye uburyo abana babo babyeyi basinzira, inshuro bikangura nijoro n’ibindi byerekana ko abana batagize ibitotsi byiza. Ibyo byose babirebaga bakurikije igihe abana bamara bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga by’amashusho aho basanze kuri ubu abana bakoresha cyane ibi bikoresho.

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko abensh,i ni ukuvuga abagera kuri ¾ by’abana bakoresha ecran za telephone na tablette iminsi yose. Mu bana bari mu kigero cy’imyaka ibiri n’itatu basanze umubare ugera kuri 92%. Muri rusange basanze ecrans zigira uruhare cyane ku bitosi by’abana bato cyane cyane ku bijyanye n’igihe umwana yakombye gusinziriraho.

Uburyo bwiza watoza abana gukoresha ikoranabuhanga ry’amashusho ritabangije

Ubusanzwe umwana yari akwiye gukoresha ecran mu buryo bujyanye n’imyaka ye.

Abana bakwiye gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga by’amashusho mu gihe hari amakuru abafitiye umumaro bagiye kurebaho. Bibaye byiza umwana utarageza ku myaka ibiri yabuzwa kujya akoresha bene ibyo bikoresho kuko byangiza ibitosi bye cyane bikaba byanamugiraho izindi ngaruka zitandukanye.

Hejuru y’imyaka ibiri kugeza ku myaka itandatu umwana agomba guhitirwamo ibimufitiye umumaro kandi agahabwa iminota atagomba kurenza kuko uko amaze amasaha menshi ariko agenda yangiza ubwiza bw’ibitotsi bye.

Ni byiza kandi gusobanurira umwana akemenya gutandukanya ukuri kw’ibyo areba n’ukuri nyako kw’imikorere y’ibintu runaka.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe