Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Abagabo bakubita abagore bafatiwe ingamba

Abagabo bakubita abagore bafatiwe ingamba

Yanditswe kuwa 05-05-2017 Saa 03 : 13

Abaturage bo muri Karongi basanga gahunda y’Intara y’Iburengerazuba yo kugayira mu ruhame abagabo bahohotera abagore izagabanya amakimbirane mu miryango.

Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Rubengera muri Karongi mu muganda usoza ukwezi kwa Mata nibwo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse yatangaje ko abagabo bakubita abagore bazajya bashyirwa mu ruhame bagasobanura ikibibatera.

Agira ati ʺBiriya bintu ni ubunyamusozi n’uwari ukibifite mu mutwe abihanaguremo, ubutaha tuzajya tureba izo ngo zibanye nabi, za zindi murara mukiza, badusobanurire. Umutekano twese dufite ugomba kugaragara mu ngo z’Abanyarwanda.

N’iyo abantu batagira ibyo bumvukanaho, barabiganira. Byanze nka Leta twemera ko banatandukana.

Ariko n’abatandukanye bagomba kubahana nk’Abanyarwanda, ntugomba kureba umuntu ngo ubone itama rye ribereye urushyi, cyangwa mu maso he habereye igipfunsi.ʺ
Akomeza avuga ko amakimbirane mu miryango ariyo mpamvu nyamukuru usanga bamwe mu bashakanye barahindutse nabi.

Ati ʺUvuye mu bana barindwi nawe avuye mu bandi barindwi, murabanye mukunduna mushobora gusangira ikilo cy’isukari kikamara ukwezi kuko muri babiri gusa. Ariko ugasanga nyuma y’umwaka umuntu yaracuye! Nta yindi mpamvu ni ya makimbirane.ʺ

Abaturage batanduukanye bo muri Karongi basanga gushyira mu ruhame abahohotera abagore bizagabanya amakimbirane; nkuko byemezwa n’uwitwa Ntawigira Yoramu.

Agira ati ʺIriya gahunda ni nziza, umugabo wakubise umugore bajye bamushyira mu ruhame, nibiba na ngombwa ahite ashyikirizwa inzego zibishinzwe ahanwe, kandi bizakuraho iki kibazo.ʺ

Mugenzi we witwa Uwiringiyimana Jacqueline agira ati ʺBizadufasha kuko uwakubise umugore nashyirwa imbere y’abaturage bose atazapfa kubyongera.ʺ

Src: KT

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.