Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Imigabo n’imigambi ya Le Pen ushobora kuyobora u Bufaransa

Imigabo n’imigambi ya Le Pen ushobora kuyobora u Bufaransa

Yanditswe kuwa 28-04-2017 Saa 09 : 31

Marine Le Pen uherutse kwegura ku buyobozi bw’ishyaka rya Front National na Emmanuel Macron nibo bakandida babiri bahanganye mu cyiciro cya nyuma cy’amatora azaba tariki ya 7 Gicurasi, 2017. Kugeza ubu umwe muri aba afite amahirwe yo kuzasimbura Francois Hollande ku mwanya wa Perezida. Reka turebe imigabo n’imigambi
Le Pen afitiye igihugu cye :

Guhindura uruhare rw’u u Bufaransa muri EU : Ubwo yiyamamazaga, Le Pen yavuze ko mu by’ibanze azakora harimo kuganira n’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU) kugira ngo ahindure uruhare u Bufaransa bugira mu bikorwa byawo.

Ibi ngo azabikora igihe gukura u Bufaransa muri EU binyuze muri kamarampaka bizaba byanze, ndetse akaba yiteguye kwegura ku mwanya wa perezida igihe abaturage bazaba batoye kuwugumamo.

Mu gihe umubano w’u Burayi n’u Burusiya utifashe neza, Le Pen ntiyahwemye kugaragaza ko ashyigikiye iki gihugu, aho yanemeje ko cyateye inkunga ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Ntashyigikiye abimukira : Le Pen ntiyahwemye kwerekana ko adashyigikiye abimukira, aho yasabye ko abanyamahanga bahozwaho ijisho n’inzego z’umutekano bakwirukanwa mu Bufaransa, ndetse n’umubare w’abimukira ukaba utagomba kurenga ibihumbi 10 ku mwaka. Mu zindi gahunda afite harimo gushyiraho imisoro mishya ku bigo biha akazi abimukira, kugira ngo abishishikarize gukoresha Abafaransa

Gukuraho amasezerano yemerera ibihugu bimwe kwinjira mu Bufaransa na visa : Anifuza ko kandi u Bufaransa bwava mu masezerano ya Schengen, yemerera abaturage n’ibihugu bigera kuri 26 kwinjira mu Bufaransa nta Visa, kubona ubwenegihugu nabyo bigasaba inzira ndende.

Gukuramo abasirikare b’u Bufaransa mur Nato : Le Pen utarahwemye kunenga Umuryango w’Ibihugu bihuriye mu bufatanye mu bya gisirikare, NATO, yifuza ko u Bufaransa bukuramo abasirikare babwo.

Kwirukana abakora ibikorwa by’ubuhezanguni : le Pen afite gahunda yo kurikana mu gihugu abari ku rutonde rw’abahozwaho ijisho kubera ibikorwa by’ubuhezanguni

Kongera umubare w’abapolisi : Le Pen anafite gahunda yo gushyiraho abapolisi bashya ibihumbi 15.

Gukuraho imisoro ku bakene : Ku bijyanye n’ubukungu, Le Pen afite gahunda yo gukuriraho imisoro abakozi bakennye kurusha abandi, koroshya amategeko y’imisoro no kurwanya inyerezwa ryayo.

Gushora akayabo mu bikorwa by’ubukungu : Muri gahunda zijyanye n’ubukungu kandi Macron ateganya gukoresha miliyari 50 z’ama Euro, mu bikorwa birimo amahugurwa, ingufu, ibidukikije, ubwikorezi, ubuzima n’ubuhinzi.

Le Pen ufite 48 yashakanye na Frank Cauffroy m 1995 bakaba barabyaranye abana batatu. Gusa mu 2000 baje gutandukana ashakana na Eric Lorio muri 2002 nawe baza gutandukana mu 2006. Ubu akaba afite indi nshuti yitwa Louis Aliot.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe