Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » impamvu ibitangazwa ku itaganyigihe bishobora guhinduka

impamvu ibitangazwa ku itaganyigihe bishobora guhinduka

Yanditswe kuwa 28-04-2017 Saa 04 : 36

Abaturage bamwe usanga batizera ibitangazwa n’ikigo k’igihugu cy’iteganyagihe ( Meteo Rwanda) bijyanye n’iteganyagihe,ibyo bigatuma no mu gihe hari abiza bashobora kuburirwa ntibabihe agaciro. Twahirwa Antony uhagarariye ishami rishinzwe imihindagurikire y’ikirere muri Meteo Rwanda, aragaruka ku nzitizi bahura nazo ziba intandaro yo kuba ibyo batangaje bishobora kunyurana n’ibiba.

Twahirwa yagize ati; ‘ Itegaganyagihe ni iteganyagihe ntabwo ari ingengabihe. Mu byo dukora hatrimo inzitizi nyinshi zishobora gutum,a ibyo twavuze bitaba nkuko twabitangaje. Urugero dushobora kuvuga ko imvura izagwa ejo mu ma saha ya saa sita izo saha zagera kahaza umuyaga utunguranye ukaba urayijyanye, imvura ntibe ikiguye”

Uyu muyobozi kandi avuga ko indi mpamvu ituma ibyo batangaje bishobora guhinduka ariko uko bafata ibipimo byo ku buso bugari aho ubuto mu bwo bafata buba buri ku birometro bine ( Km 4). Ibyo bituma imvura ishobor akugwa hamwe muri ako gace bavuze ahandi ntihagwe.

Gusa ngo ibyo ntibyari bikwiye kuba impamvu ibuza abaturage kwizera ibyo baba bakuye mu bipimo kuko ukurikije uko bagiye batanga ibipimo usanga ibyabayeho nkuko babitangaje biba byo ku kigero kiri hejuru. Urugero yatanze ni nko mu mezi atatu ya 2017 aho ibyari byatangajwe byabaye nkuko byatangajwe ku kigero cya 90%.

Ku bijyanye n’inzitizi zo kuba batabasha gupima ubuso buto nk’ubungana n’umurenge hari ibyo bateganya kuzakora cyane cyane hibandwa ku turere dufite itaganyigihe ryihariye

Twahirwa ati: “ Uturere dufite itaganyagihe ryihariye nka Ngoma, Kayonza, Bugesera, Kirehe n’ahandi hakunze kwibasirwa n’ingaruka z’impinduka z’iteganyagihe hazashyirwa ama sitasiyo yihariye ndetse n’ahandi ibipimo bizagenda bifata ku buso buto”

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.