Uko waha umwana urugero rwiza akazagira urugo rwiza

Yanditswe: 27-04-2017

Imico tuba twarakuriyemo igira uruhare runini mu buryo twitwara ku bandi ndetse n’uburyo twitwara ku bo tuzashakana n’abazadukokaho. Nyamara usanga urugero abana bahabw an’ababyeyi ku myitwarire mu ngo iba ari mibi, ugasanga nabo bakuze baziko ariko urugo rugomba kwubakwa.

Hari ibintu utagomba kugira isoni zo gukorera imbere y’umwana kuko bimutoza imico myiza kandi nawe akanezererwa urugo arererwamo. Muri ibyo twavuga :

Kwereka urukundo uwo mwashakanye : Abantu benshi bibwira ko biteye isoni kuba wabwira uwo mwashakanye ko umukunda mu maso y’abana, ariko burya ntacyo bitwara ahubwo bitangira kubaka umwana nawe yazagera mu giye cyo kurushinga ukazasanga yigana ibyo yabonaga ku babyeyi be. Icyo mutakora ni ugutera akabariro abana babareba ariko ibindi byo kwereka urukundo uwo mwashakanye ( affection) biba ari urugero rwiza ku bana.

Kugisha inama abana kuri gahunda zimwe na zimwe : Ni byiza ko igihe mupanga gahunda z’urugo zirimo uko muzakoresha umutungo wanyu n’ibindi muhamagara abana nabo mukababaza ibitekerezo mutitaye ku ngano yabo. Ibyo bizatuma batora umuco wo kuganira ku micungire y’umutungo kandi bibarinde kwifuza ibya mirenge kuko bazi uko umutungo bagenewe mu gukora ibintu runaka uba ungana.

Ibi binabatoza umuco wo kugisha inama mbere yo kugira icyo ukora. Uzasanga ingo nyinshi umugor eyifata agakora ikintu atagishije inama umugabo no ku mugabo bikaba uko. Ibyo ahanini babiterwa n’imico baba barakuriyemo yo gukora ibyo wishakiye ntawe ugishije inama.

Jya ushimira uwo mwashakanye mu maso y’abana bawe : Niba hari igikorwa runaka kireba umuryango uwo mwashakanye yakoze jya ubimushimira abana bahari bakure baziko ko iyo umuntu akoze neza abishimirwa. Umuco wo gushima utozwa abana barebeye ku babyeyi babo n’uburyo nabo mubashimira iyo bakoze neza.

Kudatonganira mu maso y’abana : abana ntibakwiye gukura batozwa kutabasha gukemura ibibazo mu mutuzo. Uko abana babareberaho uburyo mugirana ibibazo mukiherera mukabikemura bibatoza kugira umuco wo kutiha rubanda igihe hari ikibazo. Ni ingenzi kwitwararika ababyeyi ntibatonganir eimbere y’abana.

Mu gihe umwe yananiwe kwihangana undi yaca bugufi aho kugirango mwanduze abana umuco mubi no kubahagarika umutima. Umunsi wacitse bikaba muzasabane imbabazi abana bahari bamenye ko mwiyunze kuko iyo mwiyunze bana ntibabimenye bahera mu rujijo.

Niba wifuza ko umwana wawe azagira urugo rwiza,tangira umwereke urugero rwiza, akurire mu rugo yishimiye ku buryo bizamufasha kubaka urugo rwiza mu gihe kizaza.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe