Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Uko wakwikorera amandazi aryoshye

Uko wakwikorera amandazi aryoshye

Yanditswe kuwa 26-04-2017 Saa 11 : 37

Ibikoresho ku bantu 8

  • Ifarini garama 500
  • Isukari iseye cyane ( sucre en poudre) garama 150
  • Umusemburo garama 10
  • Amagi 3
  • Amavuta ya beurre garama 70
  • Amata cl 15
  • Umunyu muke cyane garama 7

Uko bikorwa

  • Yengesha amavuta ya beurre ukoresheje micro onde
  • Vanga ibindi bikoresho bisigaye ushyiramo amata kugirango ubone umutsima
  • Shyiramo na beuure ukomeze uvange
  • Iyo pate ikigufata ku ntoki wongeramo agafarani gake
  • Yetereke ahantu imare isaha na 30min
  • Shyira pate ku meza wanyagagijeho ifarini
  • Katamo utubumbe duto
  • Turekereho tumare isaha
  • Shyushya amavuta ushyiremo amadanzi amaremo iminota iri hagati ya 5 na 9

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe