Urugomo rw’abakozi bo mu rugo nabo mucumbikiye

Yanditswe: 26-04-2017

Mu zimwe na zimwe usanga bacumbikiye bene wabo bakirirwa mu rugo. Abenshi muri abo bene wanyu usanga ari abasore n’inkumi bari mu kigero nk’icyo umukozi wo mu rugo arimo. Ibyo rero bituma bagira urugomo rukabije rutuma hari ibyangirika nubwo hari ababana neza badakora urugomo.

Dore bamwe uburyo bakora urugomo

Kwangiza ibyo mu rugo ku bashake : Uwituze ni umubyeyi twaganiriye avuga ko mu rugo rwe haba bene wabo bacumbikiye bamwe bakaba bafite icyo bapfana n’umugabo abandi bafite icyo bapfana n’umugore.

Gusa ngo usanga bangiza ibintu ku bushake wagira uwo ubaza bose bakitana ba mwana. Yagize ati : “Mu minsi ishize bankoreye agashya nsiga amata igikombe cya nido acyuzuye nje nsanga yashizemo. Niba barayapakuruye, niba barayanyoye agashira sinamenye uko babigenje. Narabateranyije uwo mbajije ngo simbizi, undi nawe ngo simbizi, bose barabyihakana burundu. Bisaba kwihangana cyane iyo bose ari inkumi n’abasore ntibaba baha agaciro ibintu ngo bumve ko ubibona bikuvunnye”

Bamwe bakora n’ubusambanyi : Solange ni umukobwa wabyaye atewe inda na murumuna w’umugabo wo mu rugo yakoreragamo. Yatubwiye uko byamugendekeye agira ati : “ Nakoraga mu rugo hari umusore wavukanaga na bosi waho akajya anshuka tukaryamana ageza aho antera inda. Nabibwiye bosi na mabuja bahita banyirukana nsubira iwacu mu cyaro ndabyara umwana amaze gukura nibwo nagarutse mu mujyi”

Kurangarira muri filimi : Clemence ni umukobwa w’imyaka 21wakoraga mu rugo abanamo na murumuna w’umugore utagira akazi bajya kungana. Uyu mukobwa yemeza ko bajyaga birirwa bareba filime akazi ntigakorwe. Abisobanura agira ati : “ naje I Kigali aribwo nkiva mu cyari ntazi ibya filimi. Aho ngereye mu rugo nakozemo bwa mbere nahasanze umukobwa tujya kungana. Yirirwga aryamye yabyuka akajya gutira filimi tukareba.

Byarandangazaga cyane ku buryo ubwo banyirukanaga ntigeze mvuga ko bandenganyije. Nahoraga nshiririza, mu rugo hahora umwanda kuko iyo bamaraga kugenda umutima wabaga uri muri filimi”

Ibi ni bimwe mu byo aba twabashije kuganira bagaragaje ku buryo abakozi bo mu rugo babana na bene wabo w’imiryango bakoramo bakorana urugomo. Gusa ku rundi ruhande birashoboka ko hari ababana ndetse bakaba banafatanya gukora akazi no gushyira ibintu kuri gahunda.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • mwaramutse ! ntimubeshya rwose urugomo ruriyongera nagasigane kataretse

  • Ababyeyibohereza abana mu miryango niba bajyaga babahanura ko aho bagie kuba babaho bahashye
    basi bage bareka kwangiza yewe bakore nuturimo twomurugo uzi kwirirwa kukazi ukaza unaniwe ugasanga umwanda murugo ko kubwiriza umukozi uko ubonye ikintu birarambirana ugasanga ugiye no mukazi ko murugo kdi hari undi yewe unamubwira ngo urebe ko haricyo yakora ahubwo ugasana akorera ijisho kuko uhari
    birababaza
    Rimwe nari ntwite inda nkuru pe mvuye kwa muganga nshonje nsanga ntabyo kurya bihari kdi hari umukobwa
    mukuru atatetse kuko umukozi yari yasabye uruhushya rwo kujya gusura iwabo nabuze icyo nkora niyahuza amazi ko nabonaga ntabasha gufatisha imbabura byageze nimugoroba ibise biramfata nkibaza ngo ninzara yamanywa nukuri ibi bintu birababaza pe

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe