Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugabo wanjye ampoza ku nkeke iteye ubwoba

Umugabo wanjye ampoza ku nkeke iteye ubwoba

Yanditswe kuwa 25-04-2017 Saa 11 : 59

Muraho neza basomyi b’uru rubuga

Mfite ikibazo kindemereye nagirango mumfashe kungiraho inama.
Maze imyaka 5 nshakanye n’umugabo wanjye ariko muri iyo myaka itanu nta mahoro nari nagiramo. Mbayeho ubuzima bwo kwiyeba, nta munezero ku buryo umuntu wese abona ko nahindutse. Ngeze ku rwego nshobora kuba ndwaye depression kuko numva nta kintu kikinezeza, nitakarije icyizere kuko mporana ubwoba no gutinya ntigeze ngira mu buzima.

Ikintu cyanteye ibyo byose rero ni uko umugabo wanjye apfuhira cyane kandi agahorana umushiha ku buryo iyo numvise akomanze atashye umutima numva utsimbutse.

Umushiha wo so kuri jye awugiraho gusa kuko ni wa muntu utagira inshuti, abana baramutinya kugeza ku mukozi wo mu rugo.

Mu myaka yose twamaranye nagerageje kumuganiriza, nca bugufi uko nshoboye ariko byaranze. Ni wa muntu udashobora kwemera ko njya gusura abavandimwe banjye, nta muntu unsura mu rugo niyo yaba uwo dukorana.. Mbayeho nf’imfungwa mu buryo burenze.

Ubuzima bwanjye ni ukuva mu rugo njya ku kazi ubundi nkajya gusenga nabwo ntisanzuye kuko tugomba kujyana nataha nabwo nkasubira muri bwa buzima bwanjye. Telefoni ye iyo ihamagaye aba ambaza aho ngeze ntaha nta kindi ashobora kumbaza kitari kugenzura aho ndi.

Ibyo ankorera byose nagerageje kwihangana nkashaka ibindi bintu byanshimisha bitarimo kumuca inyuma kuko byo ntashobora kubikora ariko biranga. Iyo ntekereje ikintu cyanshimisha ndakibura kuko ibyinshi nta burenganzira mba mbifitiye. Ni wa muntu untekerereza kuva ku cyo nambara, guhaha ibyo turya haba n’imboga n’inyanya niwe ubihaha.Yambitsemo ubwoba ku buryo mva guhembwa nyamuhereza, haburaho n’igihumbi nkasobanura aho yagiye.

Mwibaze kuba nkora ariko buri gitondo mba ngomba kumusaba itike injyana ku kazi nayo akayimpa yabanje kuntyurira ngo ndayangiza kandi mu by’ukuri mba mfite itike ya bus gusa. Sinshobora no gutega moto ndamutse ngize ikibazo cyangwa ngo mbone ayo kugura airtime. Amafaranga ntayangiza ariko nta ruhare mba nyafiteho, nta gitekerezo natanga cy’ibyo yakora ngo acyemere.

Ibyanjye iyo mbivuze mbura aho mpera kuko ni byinshi bibi ankorera. Ikibazo kinkomereye kurusha ibi byose nuko numva ntamushaka. Mu minsi yashize yigeze kunkubita ampora ubusa ngo nuko abonye umusore duturanye ansuhuje. Aho rwose yarandenganyije kuko sinjya ntekereza kumuca inyuma n’uwo musore nuko akunda akana kacu gato sinzi nuko yitwa.

Kuva icyo gihe rero mbona umugabo amarira akagwa ariko simbimwereke. Nta muntu n’umwe nigeze mbibwira ariko byarambabaje cyane nubwo yansabye imbabazi abikoreshejwe nuko yabonaga ko nafashe umwanzuro wo kugenda nkamuhunga ariko ntiyari azikuye ku mutima. Nanjye nazimuhaye kuko nabonaga ntaho mfite njyana abana.

Ibibazo biba byenda kunturitsa umutima kandi ntawe mfite mbibwira. Nabituye Imana ubundi ndicecekera. Cyakora aho nagiye nsoma inama zitangirwa hano ku rubuga, hari abo nabonaga tujya guhuza ibibazo bigatuma nduhukamo gake.

Agasaro.com
Ukeneye kugisha inama watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • ihangane rwose birumvikana ko ubabaye gusa inama nakugira nuko nimba usenga koko ubwo ugomba no kumenya ko uwo mugabo wawe hari imyuka mibi imutera gukora ibyo iba ishaka ko ugira ubwoba kugirango umureke burya nawe ntabwo abikora abishaka aba yumva ari mukuri ariko dore inama nakugira nkumuntu usenga nuko ugomba gutangira kwikuramo ubwoba ukabutegeka rwose ukabwirukana kuko ubwoba nabwo numwuka uva kwa satani kuburyo uko azajya akubwira nabi cg ibyo byose bibi agukorera uzajye wihagararaho ubisuzugura ukoresheje ibitekerezo byawe kuburyo kuko uko uzagenda usuzugura inabi ye uzagenda nawe wumva utangiye kumutinyuka ujye umuvugisha udafite ubwoba azageraho ahinduke burya uzarebe ingwe ibyara abana benshi ariko iyo igiye guhitamo icyana cyayo ibishira ahantu hiherereye ikabikanga maze ibitazaba ingwe byose bikiruka ariko icyana cyayo cyo ntabwoba kigira none nawe rero nimba koko wiyumvamo ko ushaka kuguma uri umugore we ntabwo ugomba kumutinya rwose ahubwo najya agukangisha uwo mwuka wa satani nawe ujye umurwanisha umwuka w’imana uwo mwuka mubi uzamuvamo

  • Senga Imana izamuhindura abe umuntu muzima mubane amahoro.

    AL.

  • Inama nakugira ni uko washira ubwoba kuko nanjye niko nari mbayeho.Nazajya agukanga uzajye umusubizanya ineza ariko utamwereka ko ufite ubwoba ku byerekeye amafr uzajye ukoresha make ukiva guhembwa nko kugura ikintu nawe ashobora kubona cyari ngombwa.. Gusura abantu ho utangira ujya gusura aba hafi kdi ntutinde buhoro buhoro arabimenyera. Gusa ntazabura kugutonganya igikuru ni ukumusubizanya ineza unwereka ko ibyo wakoze byari ngombwa kdi aho biri ngombwa uraceceka

  • hhhhhhhh !kamaliza ibintu akubwiye nabyo nibyo ariko ugomba kubikorana ubushishozi rwose kuko harigihe wabikora akagukubita bitewe nuko yaramutse nabi cyane ahubwo indi technique wakoresha nanone nuko mugihe ubonye ari kukubwira nabi yarakaye wajya wijijisha uciye bugufi yakubwira ibintu wenda tuvuge ari kukubaza impamvu wakoresheje frw utamubwiye ugahita wigira nkaho utabyumvise ugahita uvuga ibinyuranye ukaba wamubaza nkikintu wamugurira cg tuvuge ubonye ko agiye kukubaza impamvu wagiye gusura abantu uzajye uhita umutanga ubivuge mbere utangire umubwire amakuru yaho waruvuye maze natangira kugutonganya akubwira nabi uhite wemera vubavuba ko wakoze ikosa uhite ushaka uburyo bwose uhindura sujet mwari muriho noneho ubutaha nujya kwongera kubikora umusabe uruhushya rwo kugenda cg wenda nimba haricyo ushaka kugura ubimubwire niyanga umwihorere ahubwo umushyigikire ko avuze ukuri buhorobuhoro ujye ubikora utamubwiye ubundi umubwire azageraho abiveho kuko buriya yumva ariwe ufite ubwenge bwinshi kukurusha kandi nawe ntugomba kwishira hejuru ngo wumve ko ugomba kwigenga ugomba guca bugufi ukajya ushyigikira ibitekerezo bye kuko buriya byakworohera kuko mumaranye igihe umaze kumusobanukirwa Wabasha no kumwigisha utamuhutaza ngo wishyiremo ko akubangamiye ahubwo tangira ujye umubona nkishuti yawe magara ibibi bye ushake uburyo bihinduka byiza

  • sha nukwihangana nonese mujyakubana sikoyarameze cyagwa ahindutse ubu

  • Urababaye ariko burya rero kumenyereza umugabo ukamwiganzura nyuma ya 5 ans bizakugora kbsa ngo ugahembwa ukazana salaire ?eee hanyuma akaguhahira imboga n’ibijumba n’ibitoki ?hahahhh na pamperse ibi sishyano koko !!ko numva se utari umugore winkora busa ubwo bwoba n’ubwiki ?kuki ntacyizere wifitiye kd uringirakamaro ?Umbabarire mbere yuko ntanga inama nkwereka ikosa d’abord,none rero banza ugire confidence muri wowe ushire ubwoba nta gutinya uwakubyariye abana s’igikoko noneho umukorere ibyiza uzi ko akunda hanyuma muri make wowe hinduka kuko umugabo nubwo yaza agutuka aba yumva wamusekera iyo agututse rero ukarakara we arushaho donc muri iyo nyifato ye idahwitse wowe umwubahe kd uce bugufi nukurikiza uko ameze ukamerako ntakabuza uzasenya ariko nuhinduka ugahagarara wemye mu nshingano zawe nk’umugore mwiza uzubwenge azahinduka pe.Icyo nkwiyamye nubwo bwoba.Courage rero.

  • ahhh !nikigeragezo ariko komera ushikame usenge kdi wikuremo ubwoba wumve ko nawe ufite uburenganzira murugo iwawe utinyucye ujye umubwiza ukuri kdi utuje ntagasuzuzuguro azageraho acururucye ariko byose uzabifashwamo no gusenga

  • Muvandimwe, birumvikana ko ubabaye ariko ubishatse iyo mibabaro n’agahinda wayitura Yezu akagufasha kuyikorera. Igihe cyose ugishaka kwikorera uwo musaraba wenyine cg ushakisha abantu bawugufasha uzagenda ukuremerera cyane.
    Ubu igihe ni iki ngo uhindure uko wabagaho : Tangira ushakishe Imana nyabyo ; usenge cyane amanywa n’ijoro ; usome Bibiliya,amategeko y’Imana abe isengesho rya buri munsi ; mu rugo buri munsi,ushake akanya hamwe n’abana n’umukozi musenge, muririmbire Uhoraho munamushimira muri byose, musabire n’umutware.
    Ubundi ibyo byose bigutera agahinda ubifate nk’umugisha ukwigisha "kwihangana, kwicisha bugufi, gukunda Imana no Kwizera". Ayo mafaranga uyamurekere kuko ntacyo ubuze, ujye wibuka ko hari benshi cyane cyane abana bicwa n’inzara.

    Icyanyuma navuga ni uko uri umunyamigisha kuko umutware wawe aguherekeza gusenga !!Iki ni ikimenyetso ko urugo rwanyu Yezu ari ku marembo akeneye gukingurirwa. Tangira nka rimwe mu kwezi usabe umugabo ko mwajyana mu mwiherero w’amasengesho umara weekend ; Musure ahantu hatagatifu mu Rwanda harahari henshi.

    (Niba uri umugatolika Kibeho iragutegereje)

  • umpamagare tuganire nkugire inama ibyo nanjye nabinyuzemo
    0786608280

  • Ubundi baravuga ngo umwana apfa mw’iterura ! Amakosa abagore dukora nuko iyo tugiye gushyingirwa tugenda twubashye cyane abagabo twabagandukiye nkuko ababyeyi baba barabidutoje ! Nyamugabo rero nawe yabona uko kuganduka nukuntu bakunda ibyubahiro akavayo nimizi nimiganda akigira intare. None rero mugore mwiza ; ikosa rya mbere wakoze nuko watangiye urugo wubaha cyane bituma umugabo yumva ko akwigaruriye wese ! Uzarebe ko iyo umugabo ashatse umugore w’ingare atamwakira uko ari ! Ubu rero mumaranye igihe urumva watangiye gushaka kwigenga no kugira bimwe uhindura mu mibanire yanyu ! Ndakubwiza ukuri bizakugora pe ! Ibyo bakubwira ngo ihangane uce bugufi cg ngo ugwe neza bizaza bla bla bla ndakubwiza ukuri ko bitari applicable ! Rero hari choice ebyiri ufite ! Iyambere nukwakira imibereho urimo ukajya ureba ibyiza uvana mu rugo rwawe aho kubona ibibi. Nimba bitagukundira ; choice ya kabiri ufite ; nuguhinduka, ukaba ingare ukamuhindukana bikamurenga ! Yego nawe ntukabye ariko hakaba bimwe nawe utangira kwigengaho ! Urugero ni amafranga ukorera ndetse no gusura benewanyu kuko nta kosa ririmo ! Iyi choice rero ni intambara ikomeye uzaba uzanye mu rugo ariko harigihe uwo mugabo ashobora gukangarana akabona ko utari ya nsina ngufi yatekerezaga bityo akakwicaza mukaganira ku bimubangamiye nawe ukaboneraho ukagaragaza ibibazo byawe ! Courage rero muvandimwe !

  • cyo re !!
    - Madame rero byo depression ikugeze kure ariko tekereza ku bana bawe niho uzakura imbaraga zo kuva muri ibyo. ubwo bwoba ufite abana bawe babukubye 100. Nibakura abakobwa bazashaka abagabo nka se kuko nta kindi bazi. icara ubarebe uko bazagenda bacuya ubareba. ni wowe uzaba warabagize ko nkumubyeyi wabahaye urugero rubi rwuko umuryango ugomba kumera. abahungu bo rero bazaba bameze nka se, tekereza umwana wabandi bazashyira mu mago bakamufata nkuko ubayeho. ikindi ugomba gutekereza nuko abana bawe nibakura bashobora kubacikaho nkababyeyi kuko nta mahoro mwaberetse mu muryango. bakaba ba bana badataha batanashaka no kumenya ibyanyu kandi uzaba ugeze igihe cyo kuruhuka no kwishimira abuzukuru.
    ibya niko zubakwa na za senga cyane bikure aha. Imana ifasha uwifashije ni umugani nyarwanda.

    uti ndakora nkamuhereza ? dore rero ibintu ni bibiri :

    - uwo mugabo murushe ubukana, genda ufunguze konti yawe abe ariyo utangira guhemberwaho. nashaka guhembwa ayo wakoreye azashake akazi nkako ukora. mu ijwi rituje uzamubwire ko utazongera kumuha ayo wakoreye ko uzajya ugura ibikenewe mu rugo nkuko mutima wurugo abigomba.
    hanyuma nashaka kugukubita uzamubwire ko wamugira inama yo kubireka keretse niba atazongera kuryama. nta guhagarara hamwe ngo aguhonde nkumwana uziruke utabaze cg se ukinge. uko biri kose ibyo gushiriramo ngo ntawe uzabibwira ntacyo bigufasha. ikindi kandi uko ubayeho si ibanga nkuko ubitekereza. karitsiye yose irabizi cyane ko uvuga ko no hanze bamuzi. abantu nkabo bakoresha iterabwoba iyo ubaretse ariko iyo wirwanyeho bacisha make. umugabo wawe ni bamwe bahutaza abo bakeka ko barusha imbaraga. ushobora no kuruta ukamuganiriza ukamubaza niba ajya yibaza ingaruka imibereho yanyu n’imyitwarire ye bizagira ku bana banyu. nawe afite aho yabibonye. niba afite ubumuntu azatekereza arebe ko atari wo murage ashaka guha abana be.

    - ikindi wakora : shaka inzu nto wakwishyura wenyine. hanyuma uzatumize imiryango yanyu yombi. ubwbwire ko uvuye mu rugo rwawe kubera uburyo ubayeho n’abana bawe. kandi uzabikore. ko wabatumije ngo batazabwirwa ibinyoma. ikiriho nuko bene wabo bamuzi naho abiwanyu barakuririye barahora kuko barabibona gusa bibaza igihe uzavira muri izo nduru. umugabo wawe imbere yabo uzamubwire ko umutima wawe ugiye gusandara ko atari bwo buzima watekerezaha ko muzagira wemera kubana nawe ko yagutengushye. umugaye imbere yabo umubwire ko witeguye kumubabarira igihe azatangirira kugufata nk’umuntu. ugomba kumubwira ko nta ruhare wagize ku byamuhungabanyije mu bwana bwe byamugize gutyo ko kandi utiteguye kubyishyura ubuzima bwawe bwose. yashaka abajyanama bubuzima bakamugira inama yagira ate ntuzagaruke mu rugo utabonye impunduka byibuza y’amezi 6. ntuzumve abakubwira ko uguma aho ugategereza kuko ni gutyo abantu bica abandi.

    Ahasigaye ikuremo ubwoba wirengere kandi urengere abana bawe. uwo muntu agufiteho ububasha umuha.

  • Hey nimba ukunda kureba film uzerebe iyitwa war room iri muri French cy English !

  • hhhhhhh !!!!!ndabona umurungi nezaneza arusenye ubu se ntabwo ujya wumva aho batemanye urimo uramushuka kuko nimba umugabo we asanzwe agira amahane muri kamere ye ariko ameze bishobora kumukomerera pee kuko burya harimo abantu bagira amahane bafite ubwenge bubagarura hakaba nabandi bafite amahane kuburyo ikintu cyose ubwonko bwe bwacyiriye ahita agikora nta control ubwo rero wimushuka ngo yigire ingare kuko aramutse yigize ingare wenda umugabo we akaba ariwe wemera guca bugufi ntabwo byaba ari byiza kuko nubwo bakomeza kubana ntabwo umugabo we yaba amwishimiye kuko abagabo ntibapfa kubabarira yaba azanye umwuka mubi murugo rwe kuko umugabo atekereza cyane kandi ntibibagirwa yamufatira imyanzuro iri mwibanga we akajya yibwira ko yamushoboye ahubwo yararusenye atabizi ubwo rero ntabwo ari byiza guhangana kuko numva uriya mugabo we Atari mubi cyane bikabije yamugarura kumurongo batiriwe batera amahane cyane yuko nijambo ry’imana ritabyemera

  • Nibyinshi wakora kdi ukamwibohora nawe bikamutungura uzambaze kuri 0788216877/0725678902

  • Abantu basa bataravukanye

  • Nshuti yange, ndunva ubababaye cyane kandi ikibazo cyawe cyirunvikana. Munama ntanga difuza ko ubanza ukareba kuruhare waba ufite mumyitwarire yuwo mugabo. Icyambere nuko wamumenyereje ko kuvuga nabi ntakibazo bigutwaye, akabikoresha nkintwaro yo kukuyobora, sibyo rwose. Icyakabiri ntabwo wigeze ugira amahame yawe utsimbararaho ngo nawe amenye ko hari icyawe wihariye agomba kugucira bugufi akakigukuraho kuneza ibintu byose byabaye itegeko kuriwowe ariko warabyemeye, nabyo sibyo. Icyagatatu wemeye ko ubwoba bugutegeka, urasa nkaho wamuhinduye president wawe, nabyo sibyo rwose. Inama,
    1. Geregeza kunva ko ushobora guhindura ubuzima bwawe ukabuha icyerekezo kiza ushaka. Gira ikizere ko ibintu byose bishoboka.
    2. Tangira kugira bimwe wanga buhoro buhoro ariko muburyo butarimo kwigomeka kugamije guhangana bimwe biteje urugomo, ahubwo muburyo buciye bugufi kandi bugaragarira buriwese ko icyo ukoze aricyukuri, nawe ukishimira.
    3. Va mukarwa ko kunva ko ubayeho wenyine, menya ko urugo rwanyu atari akarwa, si prison ibyo rero gerageza ushake uburyo wikura mubitekerezo bigukandamiza.
    4. Iga kubwira umugabo wawe ko umukunda ariko umwerurire ko hari ibyo agukorera utishimiye nugira ibyo ushaka guhindura ubanze ubimuteguze umubwire rwose ko wifuza ko wagira uburyo bikorwa. Urugero, niba ahaha inyanya kandi ukunva ko wowe uzihashye aribyo byiza, shaka akanya mugihe mumeze neza, mutatonganye, umubwire uti ariko buriya ntiwanyemerera inyanya nkajya nzihaha bikagufasha ntujye uvunika niyomirimo yose. Umwereke akamaro kabyo. Ashobora kubyanga ariko rimwe waramaze kubivuga utyo ujye mwisoko uhahe inyanya uzizane gusa wirinde gukoresha Frw arenze ayo yakoreshaga. Naza akagutonganya uzabyihanganire ntuzamutonganye, ahubwo uzongere ikindi gihe uzigure, buhoro buhoro azajya abona ko hari ibyo wanga kandi ushobora gukora.
    5. Gerageza gukomeza kubaha umugabo wawe ariko ntumusenge
    6. Jya umwinginga ko mwajyana gusura inshuti zanyu cyane cyane abo we yiyunvamo iyo mugezeyo mubona ibitandukanye
    7. Ikiruta ibindi izere Imana kandi usenge kandi wigirire ikizere. Ubuzima bw’umuntu niwe ubumenya.
    Inama zaba nyinshi ariko gerageza kurizo kandi wihangane.

  • Ntabwo wakomeza kubaho muri ubwo buzima ngo uzamare kabiri.
    wazarwara umutima. tegura akanya muganire umubwire ibikubagamira nawe akubwire ibimubangamira niba umukunda nawe agukunda muzagira aho muhurira.
    Gira vuba kuko urimo kwiyangiza wangiza nabana bawe.

  • yew umuntu nimugar tekerez abasor dushaka abagore nkamwe mufite akaz non tip yigize ishyano nakomeze. kuba ufite akazi bizakorohera ntugire ubwoba nakomeza kugutoteza uzamwerekeko mutakirikumwe nawee, ukufashe umwana niko akunera uzamureke,azakwirukaho twaragutwaye,azakenera urumuri aruko ageze mumwijima,azakenera izuba ageze , murubura,waramutetesheje aratengamara,umuntu ntinkundi ufite abana bangahe ?fat ;0733397233 ;0726669983,nkugire inama ifati ituma wubaka ugasubirana ibyishimo ugase ugatoneshwa,

  • ndumva birenze mbuze icyo nkubwira gusa nanjye nakwisabira gushaka film yitwa WAR ROOM.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe