Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Uburyo bwagufasha guhitamo inshuti nziza mu buzima

Uburyo bwagufasha guhitamo inshuti nziza mu buzima

Yanditswe kuwa 25-04-2017 Saa 03 : 10

Kungira inshuti ni bimwe mu bintu byiza bikongera umubano mwiza n’abantu batadukanye kandi ukabasha kumenyerana n’abandi. Inshuti zigira uruhare runini kubyo utekereza ,ibyo wiyumvamo nuko witwara .ukwiye kugira inshuti nziza rero mu gihe uhitamo ugahitamo uwakuba hafi ,ufite imico myiza ukarwanya kuba wagira inshuti mbi zigushora mu ngeso mbi. Aha hari uburyo bwagufasha guhitamo inshuti nziza .

Reba ufite agaciro keza mu nshuti zawe.

Ukwiye ku menya neza umuntu ukuba hafi akanakungira n’inama. inshuti nziza iba yifuza ku kuba hafi akenshi cyane waba ufite ibibazo cyangwa utabifite akakuba hafi nta kindi kibaraje inshinga bakaba banabasha kukugira inama mu gihe nta wundi ufite wagufasha .
Menya uwakubaye hafi cyane mu gihe wari ufite ibibazo nibwo wahitamo inshuti nziza itakwibuka ari uko hari icyo ufite gusa.

Inshuti nziza iritanga kandi ikaba yakwakira ibyo uyihaye

ibi byongera urukundo hagati yanyu kuko muba mufashanya n’ubwumvikane bukiyongera kandi kubasha kuba utari gutuma inshuti ikwitaho wowe nacyo uyifasha .

Hitamo inshuti ifite icyo yongera muri wowe .reba niba hari mico myiza uri kumwigiraho inshuti nyakuri iba ikwiye kukwereka uko wakwiyubaka igaharanira ko hari ikiza cyakubaho ukabasha gutera intambwe ukagira ibyo ugeraho. Inshuti nyayo ikwiye kuba nk’umufana wawe agahora akogeza mu bikorwa byiza akanaguha n’inama nziza.urugero wifuza nko kuba umuganga akwiye kubwira ishuri wanjyamo aka yanagufasha gushaka amakuru yabyo akakubaza uko amasomo yawe ameze nawe ukumva akuba hafi.

Gushaka umuntu mwumvikana .mukwiye kuba mwaganira birambuye nta kibazo kiri hagati yanyu, ku buryo aba ari wa muntu wisangaho cyane ku buryo ntacyo muhishanya kandi ntuhishe ibitekerezo byawe mu gihe muganira mwese. Mukwiye guhuza ibitekerezo
mu gihe munaganira n’ubwo ibitekerezo byawe yabyanga ntukarakare ahubwo wemera ko hari icyo bakurusha ko mwese mugira ibyo mutmva kimwe. Rero ibyo byongera ubwumvikane hagati yanyu .

Menya nibamwakubahana mukanagirana n’ ikizere n’ inshuti zawe .Inshuti nziza yubakirwa ku kizere no kubahana .ukwiye kwizera inshuti yawe kabone nubwo wa mubwira amabanga yawe ukumvako atayavuga ukwiye gushaka umuntu ukuba hafi nubwo abandi baba bakuvuyeho ariko akabasha kukumva.

Iyo uri wa muntu ugira ubwoba wagerageza no kujya mu matsinda
.amatsinda uhurirwamo n’abantu batandukanye ku buryo ushobora kwisanga mwungurana ibitekerezo mu gihe muganira ubushuti bukabasha kwiyongera hagati yanyu ukabasha kubona inshuti kandi nawe ukabasha kwisanga mu bantu bandi ubwoba bugashira.

Gushaka inshuti nziza ni ibintu bigora benshi ariko usomye ubu buryo bwo hejuru bwagufasha guhitamo neza kuko burya umuntu agirwa n’ inshuti ariko kugira inshuti mbi birutwa no kutayigira. Izi nama zagufasha guhitamo neza uramutse uzikurikije.

Gaju Peruth

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.