Uko wabyitwaramo mu gihe utahuye ko umwana wawe anywa itabi

Yanditswe: 25-04-2017

Akenshi usanga abana bishora mu kunyw aitabi iyo bageze mu bugimbi n’ubwangavu. Ubusanzwe muri iyi myaka abana baba bagoye cyane ugasanga bahanganye n’ababyeyi babo, bikaba akarusho mu gihe bababonyeho ikosa runaka.

Imwe mu mico mibi rero ababan bashobora gufata harimo no kunywa itabi. Iyo umubyeyi abonye umwana anyway itabi, nta kindi akor ausibye gushaka uburyo bwose bushoboka bwatuma amubuza kunywa itabi. Kuri bamwe birakunda abenshi bikananirana.

Birashoboka ko uko kunanirana kwaba guterwa no kutamenya uburyo bwiza bwo kubyitwaramo, ugasanga ubaye nk’ushishikariza umwana wawe kurikomeza aho kuricikaho.

Dore hano uburyo umubyeyi yabyitwaramo mu gihe amenye ko umwana we anyway itabi:

Irinde kumubwira nk’umwana muto: Akenshi ababyeyi bagw amu mutego wo kubwira abana babo b’abangavu n’ingimbi nkaho babwira abana bato. Umwana ugeze muri iki kigero ashaka gufatwa nk’umuntu mukuru. Ikindfi kandi wirinda kumubwirana umujinya n’ubukana. Muganirize usa nkaho ibyo yakoze ntacyo bikubwiye. Umusabe kukubwira ku bintu azi ku itabi muganira bisanzwe utamwereka uburakari. Abana b’ingimbi n’abangavu bumvira umuntu

Hozaho ibiganiro bitarimo amahane: Niba ukomeje gukurikirana ukabona akomeje kunywa itabi, ntabwo ureterera iyo. Ushyiraho ibiganiro bitarimo intonganya. Bibaye byiza wajya umuha umwanya mugahana ibitekerezo. Mubaze uko yumva amerewe iyo yanyweye itabi, ukabaza ibyiza n’ibibi akuramo.

Shyiraho ingamba: Ingamba ushyiraho ntabwo ziba ziganisha kumubuza kunywa itabi mu buryo bw’ako kanya. Mubuze nko kunywera itabi imbere y’abana, kunyerwa itabi mu rugo, kurijyana ku ishuri n’ibindi. Usanga bisa nkaho warimubujije ariko ataribyo wamubwiye. Byagaragaye ko ababyeyi bahita babwir abana babo ko bashaka ko bahita bareka itabi usanga abo bana barushaho kurinywa. Guhatiriza umwana kureka itabi ntacyo bimumarira kuko bisaba ko umwana riwe wifatira umwanzuro we ubwe. Ahubwo umuganisha ku bintu bituma we ubwe afata umwanzuro.

Musobanurire ububi bw’itabi ukoresheje ibimenyetso bifatika: Kora umushakashatsi ku bubi bw’itabi ujye usobanurira umwana wawe ukoresheje ibimenyetso bifatika. Mubwire nk’uburyo itabi rihombya urinywa mu buryo bw’umutungo, abo rhihitana buri mwaka, abo ritera indwara n’ibindi bintu bifatika bimwereka ko itabi ari ribi

Ibi ni bimwe mu bintu wakora bigafasha umwana wawe gufata umwanzuro wo kureka itabi, dore ko mu gihe uwmana wawe atariwe ufashe uwmanzuro wowe nk’umubyeyi ntacyo wakora ngo aricikeho burundu.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.