Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Ibitangaje kuri Marion Shako wafatanyije na Patient B. kuri (...)

Ibitangaje kuri Marion Shako wafatanyije na Patient B. kuri Pasika

Yanditswe kuwa 21-04-2017 Saa 11 : 03

Marion Shako ni umwe mu bahanzikazi baririmba indirimbo zihimbaza Imana umaze kubaka izina muri Afrika y’Uburasirazuba. Uyu muhanzikazi w’umunya Kenya akaba ari umwe mu bahanzi bafatanyije na Patient Bizima mu gitaramo gikomeye yakoze kuri Pasika yabaye ku cyumweru gishize.

Marion Shako ni umuhanzikazi, akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Niwe muto mu bana bavukana. Yatangiye kurimba akiri muto aho ku myaka 10 gusa yaririmbaga muri karari ya Sunday school. Ibyo yabifashwagamo na mama we , wakundaga kumwigisha indirimbo mbere yuko ajya kuryama.

Marion yamaze igihe yibaza ku murimo w’Imana yabasha gukora akawukora neza, nyuma aza kubona ko guhimbaza Imana mu ndirimbo ariyo nzira nziza yakoresha. Nibwo yaje kujjya muri korari yo muri Jesus celebration Center yo muri Mombasa muri Kenya ari naho yaje gutangira kuba umuyobozi muri gahund ayo kuramya no guhimbaza Imana.

Ubwo yari amaze igihe gito aririmba muri korali, yatangiye kujya yandika indirimbo yaje no gushora kuri albumu yise Msaada Wangu

Usibye kuba ari umuhanzikazi, Marion akunda gusoma ijambo ry’Imana ari naryo ashingiraho ahimba indirimbo ze. Mu buzima bundi akunda gukora siporo yo koga.

Marion azwi cyane cyne mu ndirimbo ye yise Ahazi zake. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane mu gihugu cye Kenya no hanze yacyo aho yamaze amezi menshi iyoboye urutonde rw’indirimbo zihimbaza Imana zikunzwe kurusha izindi.

Alubumu ya mbere ya Marion yahise yegukana igihembo cya album y’umwaka mu bihembo bya Groove Awards ndetse n’indirimbo ye Ahadi zake imugira umwanditsi mwiza y’umwaka w’indirimbo zihimbaza Imana.

Nyuma yaho muri 2008 yakoze izindi album ebyiri harimo iyitwa Inuka Bwana na Shukrani yakoze muri 2010.

Indrimbo zo kuri izi albums nazo zarakunzwe cyane kuko iyitwa Jina la Yesu yahise iba indirimbo yo guhimbaza Imana y’umwaka muri Groove Awards ya 200. Iyitwa Yahweh ni
Uyu muhanzikazi ufata ikitegererezo kuri Cece Winans umunyamerika uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, anafite minisiteri yitwa Heart of worship.

Marion Shako agira inama abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakizamuka ko badakwiye gucika intege, ahubwo bagategereza igihe cy’Imana kikagera. Nk’umuntu uzi uburyo kuzamuka bivuna avuga ko nta kindi cyagushoboza uretse Imana yo mu Ijuru yonyine.

Source : softkenya.com

Ibitekerezo byanyu

  • Uyu muhanzikazi ndamukunda cyaaane. Ariko Patient yamuhaye umwanya muto cyane, aririmba abantu bakeneye gutaha kuko bwari bwije. Ubutaha ibi bazabikosore bareke abashyitsi baturirimbire. Usibye ahadi zake, nkunda "Umeniandalia meza".

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe