Uburyo watoza umwana akazakura atekereza ibyiza

Yanditswe: 20-04-2017

Kuba umuntu afite imyitwarire muri we yo gutekereza ibyiza (positive people), birafasha mu buzima ku bituma abana neza n’abandi ndetse nawe ubwe ukaba umunyamahoro, udatekereza ikibi ku bandi no kuri ntahe ikibi umwanya munini mu buzima bwe. Iyo mwitwarire rero akenshi usanga abana bayikurana iyo bayitojwe kimwe nuko hari abatozwa ikinyuranyo cyayo ugasanga bahora batekereza ibibi gusa.

Dore rero uburyo 3 bworoshye watoza umwana kugira intekerezo nziza (positive thoughts)
Kumumnyereza kumubwira interuro zemeza :
Umwana wamenyerewe kubwirwa interura zemeza no mu mwanya w’impakanyi ukaba arizo ukoresha bituma uwmana akurana muri we ibiterezo byiza. Urugero aho kubwira umwana uti : “Winsakurize”, mubwire uti : “ Vuga buhoro ndakwinginze”.

Kuganisha ku ikosa yakoze aho kumuganishaho : urugero niba umwana ajugunye igikinisho cya murumuna we. Wimubwira uti : “ urei umuntu mubi) kuko icyo gihe niwe uba uganishaho. Ahubwo mubwire uti : “ kujugunya igikinisho cya murumuna wawe ni ubugome” . icyo gihe uba uganishije ku gikorwa kurusha kuganisha ku muntu. Iyo umwana abwirwa amakosa ye muri ubu buryo yumva ko adateshejwe agaciro kandi nawe niko akura abiganisha ku bandi

Gushimira umwana ; Akenshi ababyeyi barangwa no kugaya abana kurusha uko babashimira. Umwana akeneye gushimirwa igihe yakoze neza. Gusa na none wirinda kumushimagiza. Si byiza na none kumenyereza umwana kumushimagiza ku kantu kose akoze.

Gendera ku myaka ye urebe koko ko ikintu umushimiye ko yakoze gihuye n’imyaka ye. Urugero niba umwana w’imyaka 7 yaruye ibiryo akigaburira ntabyo kumushimira birimo. Ariko niba bikozwe n’umwana w’imyaka ibiri, icyo gihe ni gikorwa cy’indashyikirwa aba akoze.

Ubwo rero gushimira umwana nabyo bikwiye gukorwa neza.
Ubu ni uburyo butatu wakoresha mu kurera umwana akazarangwa no kugira intekerezo nziza bikazamufasha kubaho anezerewe no kwiteza imbere bitamugoye ndetse akabasha kubana n’abandi amahoro kuko nta kibi abifuriza.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe