Inama zagufasha kuzagira urugo rwiza

Yanditswe: 19-04-2017

Muri iyi minsi usanga abasore n’inkumi batinya kubaka ingo aho bamwe bitwaza ko n’ubundi izubakwa zitamara kabiribityo ko nabo nta cyizere bafite cyo kuzagira urugo rwiza. Nyarama baramutse bitwararitse inama tugiye kurebera hamwe, byazabafasha kugira urugo rwiza rurambye mu munezero.

Dore inama zagufasha kwitegura gushyingirwa ukazagira urugo rwiza :
Kubanza kwisobanukirwa ubwawe :
abantu benshi usanga bashaka kumenya abo bakundana ngo bige imico yabo kandi nabo ubwabo batiyizi ngo bamenye ibyo bakunda n’ibyo banga ubwabo. Iyo ubanje ukimenya ukamenya aho ufite imbara nyinshi naho ufite imbaraga nke bigufasha no kumenya uko uhitamo neza uwo muzabana. Mu kwimenya ubwawe rero unamenya icyo ukeneye cy’ibanze mu rukundo, ugaheraho ureba ko uwo mukundana azabashaka kukiguha.

Gusobanukirwa icyo ushaka k’uwo muzabana : Mu kumenya icyo wifuza ku wo muzabana, ntabwo ureba uko asa, indeshyo ye n’ibindi, ahubwo ureba ku buryo muhuza (compatibility). Umaze kumenya ibyo mwumva kimwe ureba n’umwihariko wa buri wese ugashishoza ukareba ko uwo mwihariko uzavamo kuzuzanya aho kuba intandaro y’amakimbirane. Ibi nabyo ubyizeho neza bizagufasha kumenya guhitamo uwo muberanye.

Jya wihata ku kwiga ku cyo uzamarira uwo muzabana aho kwita ku cyo azakumarira : Ibi ni ukwiha intego ukavuga ngo uko byagenda kose nzarwanirira urugo rwanjye ntitaye ku byo uwo tuzabana azaba ahugiyemo. Jya utekereza ku byo wumva uzakorera uwo muzabana akishima aho kumva ko uzarindira kugira ibyo agukorera ngo nawe ubone kumwitura.

Kwiga uburyo uzabasha kumvikana n’uwo muzabana : Akenshi iyo abantu bakundana bitegura kubana bagira ibyo bagenda bapfa bakongera bagasubirana. Rimwe na rimwe usanga basubirana bataniyunze, gusa ariko umwe atinya gutakaza umwanya yataye akundana n’uwo bari kumwe bikamutera gukomezanya nawe.

Ibyo rero ntibyari bikwiye. Mukwiye kwitoza kumenya uko muzajya mugarura ubwumvikane kandi mutarengejeho. Kumenya gusasa inzobe mugasabana imbabazi, utavunga ngo ntamukomeretsa akigendera, bizabafasha kumenya uko muzabana neza.

Gushishoza ukamenya ko mwese muharanira kubaka urukundo rwanyu : Urugo ni yurw’abanatu babiri nta n’umwe ukwiye kuvunisha undi mu kubaka urukundo rwanyu. Si byiza ko umwe yumva ko akenewe cyane kurusha undi. Igihe muri ku rwego rwo kumva ko umwe akeneye n’undi nawe akaba amukeneye ku rweg rumwe bizabafasha no kuzakomeza kumva ko buri wese akeneye undi mu buzima bwe.

Aho ibyiza ni ukwirinda guhatiriza no kwirinda kwirata ibyo ufite ngo wumve ko aribyo bizagufasha kubona umukunzi mwiza( amafaranga, ubwiza, n’ibindi).

Fata umwanya uhagije wo gufata icyemezo cyo kurushinga : Abitegura kurushinga bafite umukoro wo kwigana hagat yabo. Yeego ntawakwiga imico y’undi ngo ayimenye cyane ko baba bakiyoberanya ariko na none ntibikwiye guhubukirwa. Irinde gusigana n’imyaka, kwishinga urutoto rw’ababyeyi, gushyingirwa kuko abandi b’inshuto zawe bashyingiwe n’ibindi bintu wumva byagutera gufata icyemezo kandi mu by’ukuri uteri witeguye.

Itegure kubaka urugo : mu gihe cyo kurambagizanya usanga abantu bamara imyaka n’imyaka bategura ubukwe buzamara umunsi umwe bakirangagiza gutegura urugo bazabanamo akaramata.

N’abagerageje gutekereza ku rugo baba barangamiye gusa ibikoresho bizaba birimo, imitako yo mu nzu n’ibindi. Mu gihe cyo kurambagizanya muba mugomba gushishoz, intekerezo zanyu zikarenga umunsi w’ubukwe zikagera ku rugo muzabanamo iteka.

Ni byiza gusoma cyane ibijyanye n’urugo, kwitegereza ukoresheje amaso mu ngo ugendamo, kugisha inama abamaze kubaka n’ibindi bintu bituma wumva koko ko uri kwitegura kubaka urugo aho gutegura ubukwe nubwo nabyo biba bikenewe.
Izi ni zimwe mu nama zigirwa abasore n’inkumi bitegura kurushinga zikaba zabaasha kugira urugo rwiza bazabanamo mu munezero akaramata.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Ni byiza ktugira izi nama ziradufasha’murakoze.

  • MURAKOZE CANE IZO NAMA ZOSE NIZO NGINGO NDABASHIGIKIYE INGO NYINSHI ZASAMBUTSE KUKUTAMENYA

  • murakoze kubwizi nama mutujyiriye ni byiza biratwubaka rwose gusa twifuje kuba twakongeraho indi nama kandi nziza kurushaho nuko urubyiruko rwakwitoza kujya RWIZERA IMANA akaba ariyo ibahitiramo abafasha kuko yo niyo ibasha kumenya umuntu ibyo yifuza kumukunzi we(TRUE LOVE)kurusha uko we yakwihitiramo kuko umuntu ashobora kukwihishamo rwose mukazabana waruzi ko ari amahoro ahubwo ukaza gusanga ari umuriro arizo za Divorce zirirwa zikorwa kubera urukundo rwagahararo kandi ubundi umuntu abihariye imana ibasha kumuhitiramo kuburyo namakosa mugenzi yajya amukorera imana yo iba ibizi ko ayihanganira kandi bakazabana neza mubyukuri,ariko mutirengagije yuko satani ibyo biba bitamushimishije harabo mujya mwumva ngo imana yabahaye abafasha ariko bagatandukana nyuma ibyo ntibyabaca intege yo kwizera imana kuko ibyiza birahenda bisaba guhora uba uri maso kuko umujura ahora ashaka aho amenera ngo abone uko asahura ubwo urumva iyo mwese musinziriye ntakabuza ararusenya

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe