Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Indwara yo kugona igiye kunsenyera. Mumfashe

Indwara yo kugona igiye kunsenyera. Mumfashe

Yanditswe kuwa 19-04-2017 Saa 12 : 38

Muraho bakunzi b’urubuga Agasaro.

Ndi umudamu wimyaka 35 ndubatse mfite umugabo nabana babiri babakobwa.
Ndagisha inama ku kibazo kinkomereye.

Nashakanye numugabo wanjye dukundana cyane ; ibintu byose ari sawa. Nabonaga ari paradizo nkibaza abantu bananirwa n’urugo ikibananira kugeza ubwo nanjye bimbayeho.
Bijya gutangira narwaye kugona cyane. Kuva ku nda ya mbere kugeza uyu munsi ndagona bikabije ku buryo ntajya ndyama ku manywa ngo abana n’abakozi batanyumva bakajya banseka. Ninjoro ho ni ibindibindi kuko umugabo wanjye yabuze amahoro ntakiryama muri iyo myaka yose. Iyo rero niyo ntandaro yo kuyoyoka k’urukundo rwacu.

Kuva byatangira yarahindutse mbona ntakimvugisha agataha ntanansuhuze ubundi akicara muri television ku buryo wagirango nta muntu bari kumwe mu nzu. Mba mbona abana aribo bamubereye umugore kuko nibo yikundira gusa. Yabaye inyanda mu buriri ku buryo atakinkoraho cg ngo agire icyo ambaza. Mbere rero nabanje kugirango afite undi mugore ku ruhande ; ndamwegera mubaza Ikibazo dufitanye ; nibwo yatoboye arambwira ngo umugono wawe urambangamiye.

Ngo iyo nimugoroba hageze yatekereza ko agiye gutaha akararana nanjye ngo yumva yashaka ahandi ajya. Narababaye birantungura kuko narinziko iyo umuntu mwashakanye agize uburwayi runaka ubumufashamo aho kubumwangira. (Ubundi nicyo gisobanuro cy’urukundo) kandi nkumva ko ariwe bibayeho njye nabyihanganira.

Ubwo rero icyakurikiyeho ; twaricaye tujya inama yukuntu byakira. Njya kwa muganga nyura mu cyuma bambwira ko mfite indwara ya za sinusite zituma ntahumeka neza. Bampaye imiti nkajya nyikoresha ariko ntibikire. Nageze aho ndambirwa kuba ku miti yibinti bidakira ndabireka. Cyakoze hari umuganga wambwiye ko najya nkora sport nkagira ibiro ngabanya ngo byamfasha. Ubu rero nkora sport buri munsi ariko nubundi nta kigenda pe.

Muri make rero ntarondogoye ; umugabo agiye kunyanga kubera umugono kandi ndamuzi neza ni imfura ntanca inyuma cg ngo agire izindi ngeso mbi kuko nta bigare agira ntanywa ninzoga ni wa muntu witahira kare agakina nabana be. Nkaba rero mfite impungenge yikizakurikiraho nagera aho ananirwa kwihangana burundu. Kuko yarambwiye ngo ahora yumva injereri mu matwi ku manywa.

Muri make rero nkeneye ubufasha bw’inama nziza njya mbona kuri uru rubuga zifasha abantu. Kandi nimba hari uwaba azi aho bavura iyi ndwara yo kugona igakira koko atari byabindi byo gushaka kurya abantu amafranga gusa yahandangira.

Cyane cyane nko mu miti yibimera kuko sindajyayo na rimwe mba mbona barabaye benshi cyane nkumva nta kizere mbafitiye nkumva ko ari business bibereyemo. Ikindi kandi basomyi ; mumbabarire ntimumbwire ngo ihangane usenge ngo Imana iragutabara rwose ntako ntagize. Murakoze !

Agasaro.com
Ukeneye gutanga ubuhamya cyanwga se kugisha inama abasomyi, twandikire kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Kugona bibaho kandi birabangama pe,gusa no kwihangana bibaho,so uwo mugabo yakagombye kwihangana.
    Inama naguha:Ugomba kuryamira urubavu (ukirinda kuryama ugaramye),Kugabanya ibiro nabyo nibyiza, Ugakora SAUNA ya Eucalyptus (ukiyuka) kugirango imyanya yubuhumekero ibashe kuzibuka.Ubundi ugakomeza kugana abaganga ntucike intege.Hanyuma ntucike intege zo gusenga kuko Imana niyo igena igihe cyo gutabara umuntu,kuko igihe cyumvira Imana gusa, nta muntu numwe utegeka igihe (Kuva 9:5-6).Niyo izi igihe bizarangirira kandi niyo igomba gushoboza umugabo wawe kukwihanganira.

    Courage.

  • jya kurubuga bita blue flash hari udukoresho wifashisha muguhumeka neza ukambara mumazuru kakagufasha gusohora umwuka neza,

  • jya kurubuga bita blue flash hari udukoresho wifashisha muguhumeka neza ukambara mumazuru kakagufasha gusohora umwuka neza,

  • Yoooh, ihangane biragora kdi birabangama ndabizi, njye nagize ikibazo nk icyo imyaka ibiri, umugabo wanjye yararambiwe mbiganiriza umuntu andangira undi ampa imiti ambwira n amategeko nakurikiza buri joro nabikoze amezi 4 birakira ubu meze neza ndamushimira. Uzamuhamagare agufashe 0787583173

  • Umva rero niba koko mwarashakanye agukunda ntabwo iyo yaba intandaro yo kugutererana mu burwayi kuko ibyo ni nkubundi bwose. None se ari we ugona ?
    umugabo wawe nareke kwikunda no kwitwara cyana.
    hanyuma rero wowe komeza yo sport niba ufite akabazo kuturo. hanyuma wite kubyo urya, ubabanye amavuta wongere imboga nimbuto. inanasi nimugoroba ituma umuntu ahumeka neza. hanyuma niba wamirazaga akavuguto mbere yo kuryama ugacikeho, amata burya afite ivuta ryatera ikibazo cyo guhumeka. ndavuga ibyo nzi kuko umwana wanjye yagize mbene icyo kibazo kigakira aruko abaganga batugiriye inama yo kumuha amata afite amavuta makeya.
    ugomba gusubira kwa muganga inama baguha ukazikurikiza, ukababaza ikindi wakora uretse guhora ku muti. ufite se za sinusite zisaba kubagwa cg ?

    ikindi nacyo abantu bashaka kubaka bashaka uburyo babaho butabangamira buri wese. mushobora kurara mu byumba bitandukanye kuko abantu barabikora cyane ku mpamvu zuburwayi. mwajya muhura ari ngombwa ariko ubundi buri wese akarara ukwe. ukaruhuka nawe akaruhuka uwo munabi ugashira.

  • Yooooo humura mamaa wakize rwose uzinduste mu gitondo kare ujye muri pharmacie conseil bafite umuti witwa wa anti ronflement pe nawuhaye umwana wanjye ntago twese munzu twaryamaga none ubu yarakize naguha number yabo 0788303755

  • Yooooo humura mamaa wakize rwose uzinduste mu gitondo kare ujye muri pharmacie conseil bafite umuti witwa wa anti ronflement pe nawuhaye umwana wanjye ntago twese munzu twaryamaga none ubu yarakize naguha number yabo 0788303755

  • Gana muri T2000,hari ivuri ry’abashinwa ryitwa Fukang,bazakuvura ukire neza pe

  • ihangane izo ninenge tuvana kubabyeyi bacu adamu na eva gusa iyo simpamvu itanta umugabo numugore kuko baba barasezeranye kubaba mubyiza nomubibi nujya kulyama ujye wilinda kulyama ugaramye kandi ulyame imbonamwuko kubulyo nutangira kugona uhita ubyumva yehova ahire imihati yawe yose 1 petero5:7

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe