Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Impungege bafitiye abana umunsi bemerewe kuboneza urubyaro

Impungege bafitiye abana umunsi bemerewe kuboneza urubyaro

Yanditswe kuwa 19-04-2017 Saa 02 : 59

Ababyeyi bamwe bafite impungenge ku munshinga w’itegeko wateguwe n’ Intek Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, aho iryo tegeko rizemerera abana bari hagati y’imyaka 10 na 19 bo mu bihugu biwugize, gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Mugeni ni umubyeyi ufite abana bari muri iki kigero, agaragaza imopungenge atewe no kuba abana bato bashobora kuzemererwa imiti yo kuboneza urubyaro. Yagize ati : “ Njye ndabyumva nko gukangurira abana kujya mu busambanyi ntacyo bishisha kuko ubu abangavu n’ingimbi batinya inda kurusha Sida. Ikiruta ibyo byose uwashobora yakwiga umushinga wo kurwanya ubusambanyi kuko aribwo butera izo ngaruka zo gutwara inda zitateguwe kandi bikakurinda no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Naho ibindi byose bizagira ingaruka ziruta izo batekereza”

Niyomungeri nawe ni umubyeyi ufite abana bari hagati ya 10 na 19 ariko ntiyumva neza iby’uwo mushinga. Ati : “ Ariko ibyo byaba ari amahano ! abana se bemerewe kubyara kugirango bemererwe no kuboneza urubyaro ? uko mubizi se hari uburyo bwo kuboneza urubyaro rwizewe 100% ? ni ukuvuga ngo nibemerera abana kujya kuri iyo miti bazaba babaroshye bikomeye. Tekereza ko n’abakuru bananiwe n’iriya miti kubera ingaruka igira none ngo babishyire mu bana !”

Ku rundi ruhande ariko hari ababyeyi bashyigikiye uwo mushinga ariko bakifuza ko bakongera imyaka abana bazajya batangira guhabwa iyo miti.

Uwitwa Murorunkwere yagize ati : “Ni byiza ko abakobwa bakiri bato basobanurirwa uburyo bwose bakoresha birind ainda zitateguwe harimo no kuba bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, ariko na none si ibyo kwemerera abana bato b’imyaka 10. Byibura bahera ku myaka 16 niho umuntu aba atangiye gusobanukirwa n’impamvu ahisemo ibintu runaka. Bibabaye ibyo bamwe uzsanga bahitamo no kwifungisha nyuma bazicuze cyanwga se babishyire ku mutwe w’ababyeyi babo”

Izi ni zimwe mu mpungenge ababyeyi twaganiriye bagaragaje ku mushinga w’itegeko rishobora kuzemerera abana bari hagati y’imyaka 10 na 19 kujya bahabw aimiti y kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda inda zitateguwe. Ese wowe utekereza iki kuri uyu mushinga ?

Duhe igitekerezo cyawe.

Gracieuse

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe