Uko wabyitwaramo igihe utumvikana na baramukazi baba iwawe

Yanditswe: 18-04-2017

Iyo umuntu agiye guhitamo uwo bazabana usanga yiga ku mico y’uwo bateganya kurushinga ariko ntarebe cyane ku bo bavukana kuko aba ataribo azashyingiranwa nabo. Nyamara muramukazi wawe na muramu wawe bashobra nabo kugusenyera kandi nta kibazo wari ufitanye n’uwo mwashakanye.

Abavandimwe b’umugabo wawe bashobora kugusenyera bitewe no kuba mutumvikana ndetse rimwe na rimwe bashobora kukwanga cyangwa se nawe ukabanga ntacyo ubahora kigaragara. Ibi birushaho kuba bibi rero iyo baba mu rugo iwawe.

Dore ibyagufasha igihe utumvikana n’umuvandimwe w’uwo mwashakanye kandi mubana mu rugo :

Kubiganiraho n’uwo mwashakanye : mu gihe uwo mwashakanye ariwe waguhuje n’abavandimwe be, muba mukeneye kuganira ku mibanire yanyu nabo. Nmiba utabanye neza n’abavandimwe be kandi mukaba mubana mu rugo rumwe, hakenewe gufatwa umwanzuro. Sobanurir auwo mwashakanye uko ikibazo giteye wirinda guharabika umuvandimwe we ngo uvuge n’ibyo adakora.

Fatanya n’uwo mwashakanye mushyireho imirongo ntarengwa : Akenshi abavandimwe b’uwo mwashakanye mugiran aubwimvikane buke kuko barenze ku mirongo ngenderwaho wishyiriyeho ariko utumvikanye n’uwo mwashakanye. Nyuma yo kubyumvikanaho n’uwo mwashakanye mumenyesha ababa mu rugo rwanyu, ibyemewe gukorwa n’ibitemewe. Bibaye byiza uwo mwashakanye yaba ariwe ubibagezaho kuko ariwe muvandimwe wabo.

Irinde kureba ibibi byabo gusa : akenshi iyo abavandimwe b’uwo mwashakanye mubana mu rugo wumva uremerewe utitaye ku mpamvu zituma bahaba. Ibyo birushaho kukuremerera kuko ureba ibibi bazanye. Aho guhora ugereranya urugo rwawe mbere na nyuma yuko bahagera ureba ibibi bazanye, ujye ureba n’ibyiza bahazanye bizakurinda kubagirira urwango rudafite ishingiro.

Jya wirinda intonganya nabo : Niyo baba bagora imico mibi wowe ujye uca bugufi wirinde gutongana nabo. Aho gutongana n’abavandimwe b’uwo mwashakanye, wabiganiraho n’uwo mwashakanye mugafata undi mwanzuro. Mushobora gusanga bishoboka ko mwabafashiririza ahandi mutabanye mu rugo.

Irinde kubahoza mu kanwa kawe : si byiza ko niba uri umugore, umugabo wawe aba akigera mu rugo ugatangira kumuganyira iby’abavandimwe be. Iyo uhora ubavuga ko aricyo kibazo ufite hari ubwo uwo mwashakanye abifata nk’urwango ubafitiye gusa, akaba atabiha agaciro. Niba hari ikibi bakoze, banza ushire uburakari ubiganirize uwo wmashakanye umaze gutuza. Igihe kandi ubwira uwo mwashakanye ujye ukoresha izina ry’umuvandimwe we aho kuvuga ngo “ uriya murumuna wawe.

Uriya mushiki wawe, ..”. iyo uvuga amakosa yabo ukoresheje isano bafitanye uba usa naho uri gushinja uwo mwashakanye, ndetse rimwe na rimwe bikumvikana ko umunyamuryango we ariwe ugira amakosa kurusha uwawe.

Ibi ni bimwe mu byagufasha kugarura amahoro wabujijwe no kutumvikana n’abavandimwe b’uwo mwashakanye baba mu rugo rwanyu.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe