Uko wakwigisha abana amateka ya jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe: 11-04-2017

Abana bagira ibibazo byinshi bishingiye ku kwibaza ibyo babona ahabazengurutse cyangwa se ibyo bumvana abandi aho baba biriwe. Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ngombwa ko abana basobanurirwa imvo n’imvano y’iki gihe cyo kwibuka bityo bagakura bazi aya mateka.

Mu kiganiro Igihe bagiranye n’impuguke mu myifatire, imitekerereze, n’imikorere ya muntu bifatiye ku burezi n’uburere, Dr Sebaganwa Alphonse, Umwarimu n’Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi asobanura uko umwana yafashwa bitewe n’ikigero cye.

Ati “Ku kibazo cyo kumenya niba ari ngombwa kwigisha abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, njye mbona ko ari ngombwa kuko abo bana baba mu miryango iganira kuri ayo mateka, bumva radiyo, bareba televiziyo, bashobora no gusoma inyandiko zinyuranye zivuga kuri ayo mateka”.

Sebaganwa akomeza avuga ko abana bafatiye ku byo babonye cyangwa bumvise bashobora kwibaza ibibazo badafitiye ibisobanuro cyangwa bakabibaza abo babana.
Ati “ Aho rero niho umubyeyi aba akwiriye gufata iya mbere agasobanurira abana ayo mateka mu buryo bukwiye no mu magambo adakomeretsa hagamijwe cyane kububakamo icyizere cy’ejo hazaza, n’uruhare rwabo kugira ngo iyo Jenoside ntizongere ukundi.”

Ku bijyanye no kumenya urugero umwana yaba agezemo ngo yigishwe ayo mateka, Dr Sebaganwa agira ati “Duhereye ku nyandiko z’abahanga mu mikurire n’imitekerereze ya muntu kuva akivuka, dusanga kuva ku myaka 7-8 umwana aba atangiye kugira intekerezo zihamye ariko zifatiye ku bintu bifatika. Ni cyo gituma kuri iyo myaka, umwana aba akwiye kwigishwa hakoreshejwe ibintu bifatika.”

“Navuga ko kuva kuri iyi myaka, umwana ashobora kwigishwa amateka ya Jenoside ariko ku buryo bwitondewe cyane. Ni nko guhera ku nkuru ishushanyije,yanditse cyangwa igaragara mu mashusho (video) irimo ubuhamya bw’umwana uri mu kigero cyabo warokotse Jenoside.”

Yakomeje agira ati “Uwigisha rero yahera kuri iyo mfashanyigisho, agasobanura akoresheje amagambo nyoroshyamvugo, agaragaza ko mu mateka y’abantu muri rusange bagirana amakimbirane ashobora no kuganisha ku kurimbura igice kimwe cy’abaturage bazira uko bavutse cyangwa Imana yabaremye.”

Agomba gushimangira ko Jenoside ari ikintu kigayitse, kibi cyane, kidakwiriye kandi ko nta mwana uba ukwiriye kugira iyo mitekerereze yo kwambura abandi ubuzima.
Ku bana bafite imyaka kuva kuri 11-12, ubushakashatsi bwerekana ko baba batangiye kugira ubushobozi bwo gutekereza batifashishije ibintu bifatika

Dr Sebaganwa avuga ko aba rero bashobora kwigishwa aya mateka ya Jenoside ku buryo bwisanzuye bw’amagambo yonyine hatarinze kwifasha imfashanyigisho.

Ariko na none, hagomba gukoreshwa amagambo adakomeye, adatera ubwoba, cyangwa agahinda gakabije. Uwigisha asaba abana kumva ko bakwiye gukundana bikabaranga kuko Jenoside itangirira mu kugirira urwango rukabije abandi ukumva ko batanabaho.
Dr Sebaganwa asoza agaragaza ko igihe cyose, abana baba bakwiye kuganirizwa kubirimo kuba ahabazengurutse kugira ngo be guhera mu gihirahiro cy’ibyo bumvana abandi.

Cyo kimwe no mu mashuri, abana baba bakwiriye kwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagendewe ku kigero barimo kandi hagakoreshwa imvugo babasha kumva kandi idakomeretsa.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.