Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Amb. Tumukunde yasabye amahanga kurwanya amacakubiri

Amb. Tumukunde yasabye amahanga kurwanya amacakubiri

Yanditswe kuwa 10-04-2017 Saa 08 : 38

Hope Tumukunde uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia no muri komisiyo y’Ubumwe bwa Afrika yahamagariye amahanga by’umwihariko Abanyafrika guhagurukira kurwanya ingengabitekerwezo ya jenoside no kwirinda ikintu cyose cyabazanamo amacakubiri. Ibyo akaba yabitangaje ubwo ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ifatanyije na Komisiyo y’ubumwe bwa Afrika bibukaga jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23 cyabereye ku kicaro cy’umuryango wa Afrika yunze ubumwe i Addis Ababa. Uwo muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda baba muri Ethiopia.

Amb. Tumukunde yibukije amahanga ko bakwiye kwigira ku byabereye mu Rwanda kandi bakarwanya ingengebitekerezo ya jenoside aho iva ikagera banarwanya ibikorwa byose by’u rwango ku isi yose ndetse by’umwihariko muri Afrika. Akaba yabasabye kandi ko itandukaniro abantu bafitanye ryari rikwiye kuba isoko yo kubaka ibihugu no gutera imbere aho kuba isoko y’urwango.

Yagize ati; “ itandukaniro abantu dufitanye rikomeje kuba intandaro y’amakimbirane n’ubwicanyi aho kuba isoko y’imbaraga zo kubaka igihugu no gutuma kigera ku iterambere rirambye. Tugomba kwamagana abo bashaka gufata itandukaniro dufitanye mu buryo bubi mu bihugu byacu bashaka kuzana amacakubiri”

Thomas Kwesi umuyobozi wungurije wa komisiyo ya AU, mu ijambo yagejeje ku bari aho yavuze ko itariki ya “ 7 “ Ikwiye kubibutsa guharanira ko uburenganzira bwa muntu butazongera kuhonyorwa ndetse anagaruka ku mizi ya jenoside aho yavuze ko nta handi wayisanga hatari mu bukoroni bwari bugamije gucamo abantu ibice.

Gusa Kwesi yacyeje u Rwanda avuga ko ubu ari igihugu gifite icyizere ndetse cy’intangarugero mu miyoborere.

Muri icyo gikorwa kandi hanacanywe urumuri rw’icyizere hakaba hanafashwe umunota umwe wo kwibuka inzirakarengane zisanga miliyoni z’abatutsi zishwe mu 1994.



Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.