Uruhare rw’urubyiruko mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe: 06-04-2017

Urubyiruko rufite uruhare runini mu gutuma ibikorwa byo kwibuka Jenoside bigenda neza nyamara usanga bamwe baba bumva ko bitabareba. Waba uri urubyiruko cyanwga se ukaba uri umubyeyi, ufite inshingano zo gushishirakariza urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse ukabasobanurira ko bafite uruhare rukurikira :

Uruhare rw’urubyiruko mu gihundura amateka
Uruhare rwa mbere rw’urubyiruko mu guhindura amateka mabi yaranze iki gihugu ni uguhakana gukoreshwa n’uwo ariwe wese, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, mu bikorwa bica Abanyarwanda mo ibice cayngwa se mu bikorwa bitesha abantu agaciro.

Ibyo bisaba ko :

  • • Urubyiruko rugomba gukosora amateka yaranze igihugu cyacu ruca burundu ivangura ry’amoko, uturere, n’ibara ry’uruhu…
  • • Urubyiruko rugaragaza ibyabaye haba mu nyandiko, mu mashusho, mu majwi no mu majwi n’amashusho mu rwego rwo guharanira ko ibyabaye bitakwibagirana
  • • Kunyomoza abapfobya Jenoside hifashishijwe uburyo bunyuranye nk’imbuga mpuzambaga no gukora ubushakashatsi kuri Jenoside.

Uruhare rw’urubyiruko mu kwibuka jenoside

Urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu gutuma igikorwa cyo kwibuka Jenoside kigenda neza.

Urubyiruko rurashishikarizwa :

  • • Kwitabira ibikorwa bisanzwe bikorwa mu gihe cyo kwibuka :
  • • Gusukura inzibutso
  • • Kwitabira ibiganiro
  • • Gukora urugendo “Walk to Remember” mu gihugu hose
  • • Gusura imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside no kubahumuriza no kubafasha muri gahunda kwigira
  • • Gusura inzibutso biga amateka kandi baharanira ko ibyabaye bitakongera ukundi .
  • • Kwirinda imvugo zikomeretsa
  • • Urubyiruko rurashishikarizwa kumenyesha urubyiruko rw’ahandi ububi bwa Jenoside no kubafasha bishingiye ku ngero zifatika, kwirinda ibikorwa byose bishobora kwerekeza ku isoko ya Jenoside.

Jenoside yahekuye u Rwanda ariko Urubyiruko rw’Abanyarwanda ntirugomba kwiheba kuko byaba ari ugutiza umurindi ababa bose bagifite umugambi wo kuryanisha no kumara abanyarwanda, cyane cyane abacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, bakanawushyira mu bikorwa.

Umuti wa mbere waturinda gusubira iyo twavuye ni uko urubyiruko rrwaharanira kuba imbaraga z’uyu munsi n’iz’ejo, ruharanira kubaho rwigize mu buryo rwigirira icyizere kandi rukiteza imbere ari na ko ruteza imbere igihugu.

Urubyiruko ntirukwiye gutererana abacitse ku icumu. Ni rubabe hafi, rubumve rubafashe kubaho bafite icyizere gihamye cy’ubuzima bw’uyu munsi n’ubwejo hazaza.

Byanditswe hifashishijwe inyandiko yasohotse mu kinyamakuru cya CNLG cyitwa Icyizere nimero ya 23

Ibitekerezo byanyu

  • Twibande kurubyiruko ,munsengero ,mumashuri ,murugo bibe umukoro w’ababyeyi n’ahandi hashoboka tubatoze tunabakundisha umurimo byuje umbwenge kuko kubaho rwigize ni ipfundo ryo kwirinda ak’imuhana ko kari agahimbazamushyi kurubyiruko rw’ahashize.

    MAZE DUKOMEZANYE IMIHIGO NABO IMANA YAHAHE UBUNARARIBONYE MUKUNOZA UBUMWE N’UBUMUNTU MAZE DUKOMEZE TWIBUKE KO AHASHIZE HACU KO ARI RYO SOMERO RYACU KANDI TWIYUBAKA.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe