Icyo abakozi bo mu rugo basaba abakoresha mu gihe cy’icyunamo

Yanditswe: 05-04-2017

Abakozi bo mu rugo bamwe bavuga ko badahabwa agaciro n’abakoresha babo ngo babareke nabo bajye mu bikorwa binyuranye bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kandi nabo baba bakeneye gusobanukirwa no gufatanya n’abandi banyarwanda muri icyo gikorwa.

Uwitwa Ingabire Lea twaganiriye yagize ati : “ Maze imyaka isaga itandatu nkora akazi ko mu rugo ariko usanga mu gihe cy’icyunamo hari uburenganzira ntabona kandi nanjye mba mbukeneye nk’umunyarwanda.

Mu gihe cy’icyunamo mba nkeneye kujya mu biganiro cyane ko hari byinshi mba nibaza ku mateka y’u Rwanda nkabura uwabinsobanurira kandi nkeneye gufatanya n’abandi banyarwanda kurwanya ikintu cyose cyagarura amacakubiri mu banyarwanda”

Tuyizere James nawe ukora akazi ko mu rugo vuga ko abakozi bo mu rugo birengangizwa nkaho bo atari abanyarwanda. Yagize ati : “ Ibyo kubuzwa uburenganzira bwo gusenga, kujya mu muganda nk’abandi ibyo turabimenyereye, ariko rwose bajye bareka natwe twitabire ibikorwa byo kwibuka. Nkanjye nuko nageze aho bakajya bampa uruhushya ariko mbere wasangaga ntacyo nsobanukiwe.

Navuye mu cyaro nkiri muto numva Jenoside gusa ariko aho mariye gukura naburaga ubinsobanurira. Kwa bosi sinari gutinyuka kubabaza ariko aho banyemereye kujya mu biganiro byo mu cyunamo gishize byatumye hari ibyo nsobanukirwa”

Uwitonze Josephine ni umukoresha wa James uhamya ko abakoresha bari bakwiye kureka abakozi babo bakajya mu biganiro mu gihe cy’icyunamo.

Yagize ati : “ James yansabye uruhushya mbanza kujya numva ko yaba yishe akazi ariko nyuma nza kwibuka abakozi twari duturanye ukuntu aribo bafatanyije n’interahamwe kwica abantu mpita mpindura ibitekerezo. Usibye no kuba mureka akajya mu biganiro, iyo nganiriza abana banjye bakuru bangana nawe kuri Jenoside yakorewe abatutsi nawe ndamuhamagara kandi mbona aba afite amatsiko menshi kuko hari ibyo adasobanukiwe.

Yarongeye ati : “ Mu gihe cyo kwibuka ababyeyi bajye bareka abagize umuryango nabo bagire uruhare muri ibyo bikorwa. Nta muntu numwe ugomba kuvutswa uburenganzira bwo gusobanukirwa n’amateka y’igihugu cyacu. Niba tutabikoze nk’ababyeyi rero bazajya kuyigishwa ahandi usange banabigisha ayatariyo”

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe