Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Umutobe wa beteraves na oranges

Umutobe wa beteraves na oranges

Yanditswe kuwa 05-04-2017 Saa 10 : 21

Beteraves ni urubogo rwiza ku buzima bwa muntu. Ubusanzwe abantu bakunz kuyiteka bisanzwe, kuyikoramo salade, kuyitekamo umutobe n’ibindi ariko ushobora no gukoramo umutobe utayitse ukayikamura uko yakabaye dore ko yifitemo amazi ahagije.
Uburyio wayitegura uyivanze na oranges

Ibikoresho

  • Beteraves 3 nini
  • Oranges 2
  • Persil akababi 1 ko kongeramo impumuro nziza

Uko bikorwa

  • Tonora orange uhate na beteraves
  • Bikatemo duto na persil kugirango bibashe kunyura muri juicer ikamuramo umutobe ibikatsi bikajya ukwabyo. Ushobora no gukoresha mixeur ubundi ukabiyungura nyuma
  • Yishyire mu kirahure uyinywe ako kanya cyangwa uyibike muri frigo

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe