Ingaruka zo gukorera umwana imirimo ashoboye kwikorera

Yanditswe: 03-04-2017

Kuba umubyeyi yitwara nk’umukozi w’umwana we akamukorera imirimo yakgakwiye kuba ariwe uyikorera bigira ingaruka ku mwana mu mikurire ye kuko bene abo babyeyi usanga bakorera abana byose no mu gihe abana bafite ubushobozi bwo kuba babyikorera.

Dore bimwe mu biranga ababyeyi bakorera aba ibyo bagakwiye kwikorera
Kurwanirira umwana wawe mu gihe yari ashoboye kwirwanirira :
umubyeyi wese agira ishyaka ryo kurwanirira umwana we ariko hari ubwo umwana aba agomba kwiga kwirwanirira. Niba uwmana aje arira avuga ko umwana baturanye amukubise nawe ugahita ufata uwo mwana ukamukubita utaretse ngo bisobonure .

Kumukorera umukoro wo ku ishuri : Gufasha umwana umukoro yahawe mu ishuri bitandukanye no kumukorera. Iyo umenyereza gukorera uwmana umukoro yahawe bimutera ubunebwe no kwisuzugura.

Kubaherekeza aho bagiye hose kandi ari bakuru : hari umubyeyi usanga ahora aherekeza abana be bakuru biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza ugasanga adashobora kubareka ngo bijyane guhaha imyenda, mu birori boitandukanye n’ahandi.

Gukorera umwana imirimo yo mu rugo : Hari imirimo yo mu rugo uwmana aba agomba kwiga kwikorera. Umwana agomba kumenya kwitunganyiriza icyumba bitewe n’imyaka ye, kuzinga imyenda ye n’ibindi. Niyo waba ufite umukozi ni byiza gutoza umwana kwikorera imirimo ijyanye n’ikigero cye.

Ingaruka bigira ku bana
Gukorera umwana imirimo yari ashoboye kwikorera bigira ingaruka nyinshi ariko ababyeyi baba bazi ko bari gukorera aban babo neza :

Kugabanya icyizere : umwana ukorera byose tareka ngo we yishakashakire uko yakwitabara mu gihe udahari usanga ahura n’ibibazo byo kutigirira icyizere mu gihe azaba amaze gukura

Kugorwa no kwakira ibibazo bimugwiririye : Niba umubyeyi ahora ari hafi y’umwana we cyane amucunga atamuha umwanya ngo yirwaneho usanga no mu gihe ahuye n’ibibazo bimugora kubyakira no kubifatira icyemezo.

Gutuma abana babo baba abanebwe bo kutabasha gukora imirimo ; Iyo umunyeyereje uwmana kumukorera byose ukamufurira, ukamuterera ipasi kandi amaze gukura ubu umuremamo ubunebwe no kutamenya iyo mirimo. Niho uzasanga umukobwa ashatse umugabo ariko mu gihe umukozi adahari bakaburara kuko atazi guteka.

Dr. Gilboa utanga inama ku burere bw’abana abwira ababyeyi kujya bitwararika mu gihe barera abana babo, bakarenza amaso ku marangamutima y’abana n’ibindi babona hafi aho bakagera ku myitwarire uwo mwana azagira amaze gukura.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe