Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Imiryango yasabwe kurushaho kwimakaza ihame ry’’Uburinganire

Imiryango yasabwe kurushaho kwimakaza ihame ry’’Uburinganire

Yanditswe kuwa 03-04-2017 Saa 02 : 29

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance arasaba abagize umuryango kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire barushaho gufata abana ibitsina byombi kimwe.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu karere ka Kayonza kuri uyu wa gatanu ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Iterambere ry’Umugore. Uku kwezi kwa Werurwe kose kwahariwe ibikorwa bigamije iterambere ry’umugore bikaba byarakozwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe buri mwaka.

Ibi bikorwa bikaba byarakozwe hagendewe ku nsanganyamaktsiko igira iti “ Munyarwandakazi Komeza Usigasire Agaciro Wasubijwe”

Minisitiri Nyirasafari Esperance yavuze ko ubu hari intambwe igaragara imaze guterwa mu gushyigikira ihame ry’uburinganire n’iterambere, asobanura ko intambwe imaze guterwa tuyikesha ubuyobozi bukuru bw’igihugu buha agaciro umugore.

Minisitiri Nyirasafari yagize ati “Ubu abagore 91 ku ijana babyarira kwa muganga, ibi bikaba byaratumye imfu z’abagore babyara zigabanuka ku buryo bugaragara ndetse n’abana bapfa bavuka”

Aka gaciro abagore bahawe katumye nabo bagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu aho barimo ba Rwiyemezamirimo bagira uruhare mu gutanga akazi kuri bagenzi babo ndetse no mu zindi gahunda zitandukanye zigamije iterambere bakaba bazigiramo uruhare rugaragara.

Nubwo hari intambwe igaragara guterwa Minisitiri Nyirasafari yagarutse kuri bimwe bikigaragara ko bigomba gushyirwamo ingufu ku buryo bw’umwihariko. Aha yagarutse ku kibazo cy’isuku nke ikigaragara mu miryango, imirire mibi ndetse n’amakimbirane akigaragara mu miryango imwe n’imwe.

Yagize ati “Ntibyumvikana uburyo tugifite ikibazo cy’imirire mibi mu gihe dufite gahunda nk’akarima k’igikoni, Girinka…..ntibyukana uburyo hakigaragara amakimbirane mu miryango mugihe dufite umugoroba w’ababyeyi ukora mu mudugudu”.

Ubuhamya bwatanzwe n’imwe mu miryango yabanaga mu makimbirane bwagaragaje ko ikiganiro mu muryango ari inzira nziza yo gukemura amakimbirane.

Ibikorwa byakozwe muri uku kwezi byabariwe agaciro gasaga miliyoni 900,000 FRW bikaba byarakozwe bigendeye ku nkingi enye za Guverinoma ari zo ubukungu, ubutabera, Imiyoborere Myiza n’Imibereho myiza y’Abaturage.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.