Uko wafasha abana guhangana n’ibihe ababyeyi batakaje akazi

Yanditswe: 27-03-2017

Iyo umubyeyi atakaje akazi yari afite bitera ihungabana mu muryango ndetse bikagera no ku bana. Akenshi iryo hungabana riterwa nuko ababyeyi bataganiriza abana ku kibazo cyabaye kandi bagashaka ko bitwara nkaho bakizi. Usanga ababyeyi basaba abana babo kugira ibyo bigomwa, rimwe na rimwe bakababwira nabi igihe hari icyo babasabye, nyamara abana bo baziko ari ibisanzwe.

Guhisha umwana ko nta kazi ufite ni ikosa kuko umwana wese urengeje imyaka ibiri azi kwitegereza akaba yamenya impinduka zabaye mu rugo nubwo waba warabimuhishe. Ahubwo iyo umwana ariwe ubyivumburiye bimutera guhangayika, no kwiheba gukomeye.
Ibyiza nuko waganiriza abana ku mpinduka zabaye kurusha uko wabibahisha. Wakibaza uburyo waganiriza umwana muto ku bijyanye no kuba udafite akazi ? Hano hari gisubizo :

Bwira umwana ukurikije imyaka ye : uburyo waganiriza umwana w’imyaka ibiri ku ibur a ry’akazi ntabwo bungana n’uburyo wakoresha ku mwaya w’imyaka 12. Buri mwana wese agira uburyo aganirizwamo kandi bitari ukumutera ubwoba ngo yumve ko ibyo yari agenewe bigiye guhagarara. Abana bakeneye ko ubuganiriza ugaragaza icyizere muri wowe, aho kuba byacitse.

Babwire ibyiza bazunguka igihe uzaba ugishaka akazi : Wikibanda ku ngaruka mbi bazahura nazo nyuma yaho uburiye akazi. Ibande ku byiza, nko kuba bagiye kujya bakubona cyane kandi nawe wifashishe kongera umubano hagati yawe nabo mu rwego rwo kwirinda kuba waheranwa n’ibitekerezo. Jya ubabwira inkuru, murebane filimi, mukine n’ibindi bintu bidahenze bigufasha kuruhuka no kongera umubano wawe n’abana.

Ereka abana ko mukomeje kugira gahunda : Abana batinya ibihe by’ibura ry’akazi mu rugo ari nayo mpamvu ababyeyi batinya kubibabwira. Nk’umuntu mukuru ugomba gukomeza kwereka abana ko ubuzima budahagaze nubwo bujemo impinduka.

Reka abana bihitiremo : mu gihe hari impinduka zibaye. kora ku buryo abana bagira uruhare mu guhitamo. Urugero niba bagiye guhindurirwa ishuri rijyanye n’ubushobozi mufite, wareka umwana agahitamo mu mashuri menshi ajyanye n’ubushobozi mufite aho kumubwira usa nk’umutegeka ko agomba kujya kwiga muri iryo shuri.

Wibatunguza impinduka ku bintu bagize akamenyero : Niba wari usanzwe ujyana abana guhaha buri week end, ukaba ubona ko bitazashoboka. Wirindira ko iyo week end igera ngo ubone kubibabwira. Wabateguza mbere bakamenya ko bitazakunda.

Irinde kwinjira cyane mu busobanuro bw’impamvu wabuze akazi : Si ngombwa ko ubwira abana bawe impamvu utakiri ku kazi wahozeho. Gusa na none iyo bakubajije ugomba kubasubiza kandi utabateye ubwoba. Ushobora nko kubabwira ko kampani wakoreraga utikugwaga neza., ..

Ababyeyi bagomba gusobanukirwa ko igihe mu rugo hari ikibazo cyo kubura akazi abana barabyibwira niyo utabibabwira. Ibyo rero nibyo bibi kurusha kuba warabibabwiye.

Nyamara akenshi ababyeyi bagerageza kwiyumanganya bakibwira ko aribwo bari kugirira abana babo neza. Gusa na none ku iherezo usanga abana batahwa n’ubwoba kurushaho mu gihe batunguwe no kubona ibimenyetso by’uko ubuzima bwahindutse. Ni ingenzi rero ko waganiriza umwana ku ibura ry’akazi, utagamije kumusaba kugabanya ibyo yakeneraga gusa, ahubwo ugamije no gutuma atekana mu bihe nk’ibyo biba bitoroheye umuryango.

Gracieuse Uwadata

.

Ibitekerezo byanyu

  • Mwaramutse, ko numva bikomeye, umukozi wo mu rugo we wamusobanurira gute utangiye kubona ko ku muhemba buri kwezi bizakugora. Kandi ukeneye kumugumana nawe ngo agufashe akazi ko mu rugo.

    Dukeneye inama zanyu.

    Thanks,

    AL !

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe