Ibikoresho by’ibanze umubyeyi witegura kubyara yagura

Yanditswe: 23-03-2017

Iyo umugore yitegura kubyara cyane cyane ku nshuro ya mbere usanga aba yibaza ibikoresho by’ingenzi yagura mu kwitegura uruhinja. Kuri ubu bimwe ubigurirwa n’inshuti bakabiguhamo impano mu birori bya baby shower ariko siko byose wabihabwa ndetse hari n’abadakorerwa ibyo birori cyangwa se ngo babone ubagira inama.

Ni muri urwo rwego rero twifuje kubagezaho ibikoreresho by’ingenzi umubyeyi witegura kwibaruka yagura bizamufasha ;

Ibikoresho bijyanye n’urugendo

  • • Ibigoma byo kumuhekamo n’ibyo kumutwikira
  • • Porte bebe yo mu ntoki niyo umuhekamo ku nda igihe atangiye gukura
  • • Nacelle pour bebe ( tumwe utwaramo umwana umucungamo)
  • • Siege auto ( izamufasha kwicara neza mu modoka.)
  • • Igikapu uzajya utwaramo ibyo kumuhindura n’ibindi yakenera
  • • Umutaka wo kumutwikira

Ibikoresho bijyanye n’imyambaro ye

  • • Udupira tw’utudumane dufunga hasi dufata pampers
  • • Amasogosi ya cotton azamufubika n’udukweto tw’impinja
  • • Gants zo gufubika intoki
  • • Imipira y’imbeho , Isarubeti, gigoteuses ( zijya kumera nk’isarubeti ariko zo ziba zifunze hasi hose)
  • • Udupantaro, udukabutura cyangwa se udukanzu n’imipira isanzwe cg amashati

Ibikoresho bijyanye no kugaburira umwana

  • • Biberons, chauffe biberon ( akuma gashyushya amata ari muri biberon)
  • • Goupillon ( akaroso koza biberon na tetines)
  • • Bavettes (zimurinda kwanduza imyenda igihe ari kunywa)
  • • Umusego utuma ufata umwana neza igihe ari konka
  • • Isutiye n’imyenda bizajya bituma wonsa neza utabangamiwe
  • • Tire-lait ikoreshw an’intoki cg amashanyarazi niba utazaba uri kumwe n’umwana buri gihe ngo umwonse ku ibere

Ibikoresho by’isuku

  • • Ibase, isabune, ipuderi n’amavuta
  • • Table a langer ( akameza uhinduriraho umwana) cg agatapi gato kabugenewe urambika ku buriri
  • • Amavuta yo kumusiga ku kibuno igihe mbere yo kumwambika pampers na nyuma yo kuyimukuramo
  • • Pampers na lingettes
  • • Pegnoirs de bain uzajya umushyiramo amaze gukaraba
  • • Uburoso bwo gusokoza imisatsi cye cyangw agasokozo koroheje
  • • Umukasi wo gukata inzara na tiges cottons zo guhanaguza mu matwi ye y’inyuma

Ibikoresho bijyanye n’uburiri bwe

  • • Berceau n’ibyangombwa byayo ariko wirinde kujya umushyiriraho umusego kuko umwana aba atawukeneye
  • • Amashuka ashyushya n’icyo kwiyorosa gishyushya ariko bitaremereye cyane kuko iyo afite gigoteuses arara yambaye ziba zimufubitse bihagije
  • • Amarido yo mu cyumba cy’uruhinja
  • • Imitako n’ibikinisho byo mu cyumba cye
  • • Tapi y’umwana azajya akiniraho
  • • N’ibindi byagufasha kugira icyumba cy’uburiri cy’umwana kirimo umwana mwiza n’isuku ihagije. Ibi ni bimwe mu bikoresho by’ingenzi wagura igihe witegura uruhinja gusa si itegeko ko byose ubigura kuko buri wese agura ibijyanye n’ubushobozi bwe.

Nawe warebamo iby’ingenzi bitewe n’ubushobozi bwawe cyangwa se ukaba wanakongeraho ibindi bitewe nuko wifite.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Murakoze kuko inama zanyu zifasha benshi ariko inama nabagira nimujya kwandika mujye mubanze musesengure inkuru niba muba namwe mwayisomye ahandi hanyuma muduhitiremo rwose ibijyanye niwacuurugero nkizo gigoteuse nizo mubihugu bikonja naho nkaha iwacu ipinjama irahagije kumwana kuko hadakonja ni urugero nabahaga. Ibyo byo gukamisha amabere munibutse ko umuntu agomba kuba afite frigo kuko hari ibintu ababyeyi bita ibisirimu akibwira ngo yakamye amashereka yayasize wayasizehe se ? Mwabonye ibyateye ababyeyi ngo ubwo umwana yariye neza akajya super marche akagura bya biryo bitetse bya conserve utabasha kubigura ngo ahaa biriya ni ibyo abakire kdi mubihugu byateye imbere bamaze kubonakp biyicira abana babaha biriya byo kurya bitwa malbouffe(indyo mbi)babyeyi nimugaruke ku isoko mureke ibyo mwita ubusirimu.utunyabutongo burya si tubi kumwana ahaaaa

  • mwakoze cyane pe iyi list narinyikeneye

  • Murakoze cyaneeee biramfashije pe

  • Murakoze cyaneeeee

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe