Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Kuzungura hakurikijwe amasezerano abashakanye bahisemo

Kuzungura hakurikijwe amasezerano abashakanye bahisemo

Yanditswe kuwa 23-03-2017 Saa 08 : 31

Mu Rwanda hari uburyo butatu abagiye gushyingirwa imbere y’amategeko bahitamo bujyanye nuko bazajya bacungamo umutungo wabo. Ubwo buryo ni nabwo bukurikizwa mu gihe cy’izungura.

Dore uko bikorwa :
Uburyo izungurwa rikorwamo mu gihe cy’ivangamutungo rusange

Abashyingiranywe bafitanye amasezerano y’ivangamutungo rusange bazungurwa mu buryo bukurikira :

1. Iyo umwe apfuye usigaye yegukana umutungo wose akubahiriza inshingano yo kurera abana babo n’ab’uwapfuye bemewe n’amategeko ;

2. iyo bombi bapfuye basize abana, umutungo wose uzungurwa n’abana bose abapfuye basize. Iyo hari abana badahuriyeho, umutungo ugabanywamo kabiri (2), buri mwana akazungura umubyeyi we ;

3. iyo bombi bapfuye badasize abana, umutungo ugabanywamo kabiri, kimwe cya kabiri (1/2) kigahabwa abazungura b’umugabo ikindi kigahabwa abazungura b’umugore

4. ; iyo uwapfakaye nta mwana afitanye n’uwapfuye akongera gushaka afata kimwe cya kabiri (1/2) cy’umutungo nk’uburenganzira akura ku masezerano y’ivangamutungo, kimwe cya (1/2) gisigaye akakizungurana n’abazungura bandi b’uwapfuye. Muri icyo gihe agumana bitatu bya kane (3/4) by’umutungo w’uwapfuye. Iyo atongeye gushyingirwa yegukana umutungo wose akawurereramo abana uwapfuye yemeye cyangwa yemejwe n’amategeko, iyo bahari

5. iyo uwapfakaye yongeye gushyingirwa kandi nyamara yari afitanye abana n’uwapfuye cyangwa hari abo yari yaremeye cyangwa yaremejwe ku buryo bwemewe n’amategeko, izungura ry’uwapfuye rirafungurwa, maze kimwe cya kabiri (1/2) kikegukanwa n’uwapfakaye nk’uburenganzira akura ku masezerano y’icungamutungo, ikindi akakizungurana n’abana bose uwapfuye asize ku buryo bungana. Muri icyo gihe, uruhare rw’abana batarageza ku myaka y’ubukure arakomeza akarubacungira, keretse urukiko rubigennye ukundi.

6. iyo uwapfakaye ataye inshingano zo kurera abana bose cyangwa bamwe muri bo uwapfuye asize, yamburwa n’urukiko rubifitiye ububasha izo nshingano na kimwe cya kabiri (½) cy’umutungo wose, rukanagena ushinzwe kubarera no kubacungira umutungo kugeza igihe bagiriye imyaka y’ubukure

Uburyo izungurwa rikorwamo mu gihe cy’ivangamutungo w’umuhahano
Ku bashyingiranywe bafitanye amasezerano yo kuvanga umutungo w’umuhahano, izungura rikurikiza uburyo bukoreshwa mu ivangamutungo rusange ku mutungo w’umuhahano n’uburyo bukoreshwa ku ivanguramutungo risesuye ku mutungo wa buri wese hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko.

Uburyo izungurwa rikorwamo mu gihe cy’ivanguramutungo risesuye
Haseguriwe ibivugwa mu ngingo ya 75 y’Itegeko rigena imicunggire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura rya 2016, ku bashyingiranywe bafitanye amasezerano y’ivanguramutungo risesuye, iyo umwe apfuye, usigaye agumana umutungo we bwite naho umutungo w’uwapfuye ukazungurwa n’abana bose bemewe n’amategeko uwapfuye asize. Iyo harimo abana bataragera ku myaka y’ubukure, uwapfakaye akomeza kubacungira umutungo bazunguye.

Iyo uwapfuye nta bana asize, uwo bashyingiranywe usigaye azungurana n’abandi bazungura umutungo uwapfuye asize, akegukana kimwe cya kabiri (1/2) cyawo, ikindi kikegukanwa n’abandi bazungura b’uwapfuye.

Iyo habaye igabana, uwapfakaye ashobora gusaba ko yahabwa mu mugabane we mbere y’abandi bazungura bose, inzu yabanagamo n’uwo bari barashyingiranywe n’ibiyirimo. Iyo agaciro kayo n’ak’ibiyirimo karenze umugabane we, arayigumana ariko agatanga inshumbushanyo. Muri iyi ngingo inzu y’umuryango ni inzu bwite abashyingiranywe babanagamo nk’umugabo n’umugore ibarirwa mu mutungo w’umwe muri bo.

Icungwa ry’umutungo w’uwapfuye mu gihe cy’ivanguramutungo risesuye iyo abana batarageza ku myaka y’ubukure

Iyo uwapfuye asize abana batarageza ku myaka y’ubukure, uwapfakaye asigara acunga umutungo wose uwapfuye asize kugeza igihe abana bose bemewe n’amategeko yasize bageze ku myaka y’ubukure, bakazungura umutungo w’umubyeyi wabo wapfuye.

Iyo atubahirije izo nshingano yamburwa n’urukiko rubifitiye ububasha uburenganzira bwo kubacungira umutungo wose uwapfuye asize, rukagena ushinzwe kubarera no kubacungira umutungo kugeza igihe bagiriye imyaka y’ubukure.

Uwapfakaye akomeza kuba mu nzu y’umuryango yabanagamo n’uwo bari bashyingiranywe n’ibiyirimo igihe cyose agifite abana babo arera bemewe n’amategeko uwapfuye asize. Ubwo burenganzira arabugumana kugeza igihe yongeye gushyingirwa cyangwa abana bageze ku myaka y’ubukure bakazungura umutungo w’umubyeyi wabo wapfuye.

Byakuwe mu itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016, Itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, ryasohotse mu igazeti ya leta No 31 yo kuwa 01 Kanama, 2016

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe