Impamvu abakozi barera abana batabitaho uko bikwiye

Yanditswe: 22-03-2017

Abakozi bo mu rugo bakunze kugirana ibibazo n’abakoresha babo kuko baba badakora neza akazi bahawe. Iyo ugeze ku barera abana ho usanga birushaho kuba bibi kuko ari naho bigira ingaruka cyane. Dore impamvu uzasanga umubare mwinshi w’abakozi barera abana batabitaho uko bikwiriye.

Imico baba barakuriyemo : Akenshi abakozi bo mu rugo bahabwa abana ngo babarere baba barakuriye mu buzima bubi nabo ubwabo nta burere bahawe. Ababashije guhabwa uburere nabo hari ubwo bananirana bagahitamo gutoroka iwabo bakaza gushaka akazi.

Abo bose ntiwabashakaho umusaruro muzima mu kurera abana kandi nabo batararezwe uko bikwiye. Bamwe muri bo baba barakuze bakubitwa cyane n’ababyeyi babo ugasanga nabo bakubita abana barera kuko baziko aribwo buzima umwana agomba kubamo.

Imyaka bagezemo : Umubare munini w’abakozi bo mu ngo barera abana usanga ari ingimbi n’abangavu. Muri iki kigero nabo ubwabo baba bakeneye kurerwa ndetse baba banashukwa cyane n’imyaka yabo. Niho uzasanga bamwe bata mu nzu abana babakingiranye bakajya gusura abasore cyangwa se inkumi bakundana, kureba amafilimi y’urukozasoni imbere y’abana, amagambo adafutunze n’ibindi bikorwa bigayitse.

Guhembwa nabi : kuba umukozi wo mu rugo ahembwa amafaranga make kandi nayo ntayahererwe ku gihe bituma akazi kose yaba akora atagakora neza. Gusa wakagiye witwararika ukamenya ko niba usigira umwana wawe umukozi ngo amwiteho igihe udahari, nawe ugakora ibishoboka ibyo mwavuganye n’umukozi ukabyubahiriza.

Guhabwa akazi kenshi : mu ngo zimawe usanga bagira akazi kenshi kandi bagakoresha umukozi umwe. Iyo umukozi ananiwe atangira kwica akazi wa mwana arera akabigenderamo.

Ni byiza kumenya ingano y’akazi ugira mu rugo wasanga umukozi umwe atabishobora ukamushakira undi cyangwa se ugashaka ubundi buryo byakemeka, nko gushaka umuntu ufura imyenda agakora isuku mu minsi runaka ibindi bigakorwa na wa mukozi.

Guhozwa ku nkeke : hari abakoresha bamwe bahoza abakozi babo ku nkeke. Bahora babatonganya nta na rimwe bareba ibyiza bakoze ahubwo bavuga ibibi gusa. Bamwe barakatwa iyo bakoze agakosa gato, hari n’abakubitwa ku buryo usanga umukozi yarahahamutse. Iyo ufata umukozi gutyo ukirangangiza ko akurera umwana, usanga uba wihemukira kuko ibyo umukorera abyitura umwana wawe.

Kuba umukozi yafata nabi umwana biterwa n’impamvu zituruka ku mukozi cyangwa se no ku mukoresha. Wenda izituruka ku mukozi zo ziragoye kuzikosora ariko byibura ababyeyi bari bakwiye kwitwararika gufata abakozi babo neza mu gihe baziko babasigira abana iyo badahari bakaba aribo babitaho.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe