Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Tarallini : biscuits zikundwa cyane mu Butaliyani

Tarallini : biscuits zikundwa cyane mu Butaliyani

Yanditswe kuwa 23-03-2017 Saa 03 : 09

Tarralini ni ubwoko bwa biscuits zikundwa cyane mu Butaliyani haba muri za resitora, mu ngo, mu minsi mikuru n’ahandi. Kenshi zicuruzwa mu mu super markets y’abataliyani ariko ushobora nawe kuzikorera mu rugo iwawe uramutse ufite ifuru. Ushobora gukora iz’umunyu cg se izirimo isukari

Ibikoresho

  • Ifarini garama 500
  • Amavuta ya elayo garama 180
  • Umunyu garama 10
  • Divayi y’umweru ml 200

Uko bikorwa

  • Suka ifarini mu isorori nini ucukuremo akobo
  • Sukamo amavuta ya elayo na divayi
  • Vangisha ikanya wihuta nyuma uze kuvangisha intoki zisukuye
  • Bimaze kuba umutsima, ufata muke muke ukawubumba urambuye ubundi ukawuhina ukamera nk’utuzeru impande zombi ukazihuza ariko ntubifatanye
  • Togosa amazi make ku isafuriya
  • Shyiramo utwo tubumbe
  • Iyo tumaze kureremba hejuru y’amazi udukuramo ukadushyira ahantu twumuka
  • Cana ifuru igere kuri degree 180
  • Shyira twa tubumbe kuri plaque ijya mu ufuru ifunge
  • Bitereke mu ifuru bimaremo iminota 25
  • Iyo zihinduye ibara kandi zikocagurka ziba zahiye

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe