Ibyagufasha kugarurira urukundo uwo mwashakanye

Yanditswe: 22-03-2017

Muri ibi bihe usanga isi ifite ibibazo bikarushaho kuba bibi iyo ugeze mu ngo. Bamwe baratandukana, abandi barabana ariko barutwa n’abatandukanye kugeza aho umwe yica undi cyangwa se akamwifuriza gupfa ngo aruhuke. Ibyo byose ahanini biterwa no kubura ibiganiro hagati y’abashakanye bikagera aho bitagifite igaruriro.

Mu gihe wumva utagifite urukundo rw’uwo mwashakanye ndetse ukumva utagishaka ko mwagirana ibiganiro, dore ibyo uzibaza byatuma mugaruka mu rukundo.

  1. Mwahuye mute?
  2. Ni iki cyagukuruye bwa mber ekuri we ubwo wamubonaga?
  3. Mwahuriye he ku munsi wa mbere? Mwakoze iki?
  4. Ni ryari wibwiye ko urukundo rwanyu ruzavamo ikintu gifatika ( ruzakomera)
  5. Ni iki inshuti zawe zakubwiraga ku rukundo rwanyu?
  6. Ni iki umuryango wawe wakubwiraga ku rukundo rwanyu?
  7. Ni izihe mbogamizi mwahuye nazo mu rukundo mukazisimbuka amahoro?
  8. Ni iki cyatumye mufata umwanzuro wo kubana?
  9. Ni iki wakunda ko muganiraho mukirambagizanya?
  10. Ni ibihe bintu mwakundaga gukora muri kumwe?
  11. Ni ibiki urukundo rwanyu rufite byarukomeza biramutse bivuguruwe?

Ibindi byagufasha kwibuka ibihe byahise by’urukundo rwanyu:

  • Kumva indirimbo mwakundaga kumva mukirambagizanya, filimi mwakundaga kureba, igitabo wasomye ukumva kiri kuvuga iby’urukundo rwanyu n’ibindi
  • Kureba amafoto yanyu y’ibihe byiza mwagize. Amafoto y’ubukwe, mwasohotse n’ibindi
  • Gusohokera ahantu mwigeze gusohokera cyera

Nyuma yo kwibaza biriya bibazo no kwiyubutsa ibindi bihe mwagiranye uzumba ukumbuye ibihe byahise kuko byari byiza kurusha ibyo urimo ubu. Uzegere umukunzi wawe mubisubiremo maze musubire kubaho nkuko mwabagaho mbere. Gusa ibi bizagenda biza ari intambwe ku yindi ntibyazira rimwe. Bisaba kandi gushyiramo ingufu niyo waba ubona ko uwo mwashakanye we ntacyo bimubwiye.

Gracieuse Uwadata

Forum posts

  • Muraho bayobozi b’agasaro magazine nagirango mundangire ahantu nasohokana umugabo wanjye muri kigali hatuje kandi hatampenda tukaganira kuri iyi sujet kuko ndabona ari nziza kandi hari icyo yamarira mu kubaka urugo rwanjye. Murakoze ndabakunda cyane

    • Muraho neza. Aho gusohokana umugabo ho twakubariza utubwiye ayo wumva utarenza. naho kuvuga ngo ahadahenze ho, biterwa n’umufuka w’umuntu. Gusa ahubwo kuganira si ngombwa gusohoka niba ubona byaguhenda. Mushobora no kubikorera mu rugo, ugateka amafunguro meza mukaganarira i muhira.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.