Impamvu abana bato batanga zo kwanga ishuri nuko wabafasha

Yanditswe: 21-03-2017

Abana bato cyane bamwe bagitangira ishuri usanga hari ubwo bahura n’imbogamizi ariko bo ntibabashe kuzisobanura neza, maze bagatanga impamvu bo bumva ko zimvukina zigaragaza ko badashaka kwiga. Menya zimwe mu mpamvu abana bakunda futanga nuko wabafasha.

Bavuga ko kwiga bikomeye: Uzasanga iyo umwana agitangira ishuri aba abikunze cyane ariko iyo bigeze hagati hari ubwo atangira kwiganyira akubwira ko kwiga bikomeye. Icyo gihe bisaba kuganiriza umwana ukamenya ikibazo nyacyo afite. Hari ubwo umwana aba agorwa n’isomo rimwe runaka rikamwangangisha ibindi byose.

Ikindi umubyeyi yakora ni ukwegera umwarimu w’umwana ukamubaza uko abona umwana yitwara mu inshuri, ibimugora n’ibyo akunda. Iyo ubonye aho ikibazo kiri ugomba gutangira gutera umwana wawe umwete, kumufasha gukunda isomo yanga n’ubundi buryo bwose wamufasha.

Kukubwira ko adakunda umwarimu we: Niba umwana akubwiye ko adakund auwmarimu we, ujye umusobanuza impamvu yabyo. Iyo umwana akubwiye impamvu adakunda umwarimu niho uhera umugira inama ugakurikirana nuko yitwara ku ishuri.

Kukubwira ko abirambiwe: umwana muto cyangwa se mukuru ashobora kukubwira ko
yumva arambiwe kwiga. Ko yari aziko ari ibintu byiza none akaba yumva bimutesha umutwe. Icyo gihe bugusaba kumukurikirana ukamenya ikibazo kindi yaba afite. Hari ubwo byaba biterwa n’abandi bana bigana, ntibakunda kubera ukuntu ateye, bamuhimbye amazina n’ibindi bishobora guca umwana intege. Aha nabwo ukomeza gusobanurira umwana umumaro wo kwiga.

Jya utera umwete umwana wawe, umushimire igihe yakoze neza home work, n’ibindi bitum yumva ko ibyo akora bifite agaciro.

Kuvuga ko mu gitondo aba ananiwe: akenshi mu gitondo usanga bigora abana kubyuka . biba bisaba kwitonda ukamenya niba umwana wawe asinzira neza mu ijoro, niba yaryamiye ku gihe, niba arya neza kandi ku gihe n’ibindi byaba impamvu ibuza umwana gusinzira neza
.
Ikiruta byose nuko wajya ukurikirana uwmana wawe umunsi ku wundi. Ukamenya imbogamizi ahura nazo ku ishuri, aho akora neza ukamushimira n’ibindi bimutera umwete wo kwiga.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.