Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » South Africa : Hlomela Bucwa ni umudepite ku myaka 24

South Africa : Hlomela Bucwa ni umudepite ku myaka 24

Yanditswe kuwa 17-03-2017 Saa 13 : 51

Hlomela Bucwa ni umwali ukiri muto ariko uri mu bayobozi bakomeye muri Afrika y’epfo aho ku myaka 24 gusa ari mu badepite bahagarariye abaturage mu inteko. Uyu muko afite byinshi bitangaje byamuranze mu buzima bwe, kugeza ubwo ababaye umudepite akiri umunyeshuri muri kaminuza.

Nubwo uyu mukobwa agaragara nkaho ari muto mu myaka, avuga ko afite ubushobozi bwo kuba yahagarira abaturage kuko yifitiye icyizere ndetse n’abaturage bakaba barakimugiriye. Ubwo yavugaga ijambo rye rya mbere ageze mu nteko tariki ya 21 Gashyantare, 2017, Bucwa yatangaje abantu cyane kubera ubuhanga budasanzwe bwari mu ijambo yavuze n’uburyo yarivuze.

Usanga Honorable Bucwa n’ubundi agaruka cyane ku bibazo by’urubyiruko dore ko yatorerwe kujya mu nteko yari asanzwe ahagarariye abandi banyeshuri bo muri Kaminuza yitwa Nelson Mandela Metropolitan University. Kuri ubu Bicwa arakiga muri kaminuza akaba ari mu mwaka wa nyuma.

Bucwa avuga ko igitekerezo cyo kujya muri plotike cyatangiye kumuzamo akiga mu mashuri yisumbuye gusa ngo ntiyari afite igitekerezo cyo kuzaba depite. Ngo we ikintu yumvaga kimuba ku mutima ni uguharanira uburenganzira bw’abandi. Ibyo byamujemo ubwo yigaga amateka y’igihugu cye cyanyuzemo mu bihe bya Apartheid ahita afata umwanzuro wo kuzaba umuntu uharanira uburenganzira bw’abandi.

Aho asoreje amashuri yisumbuye yahise ajya muri kaminuza kwiga ibijyanye n’amategeko kuko yumvaga aribyo bizamufasha gushyira mu bikorwa inzozi ze.
Ageze muri Kaminuza yabaye umuyobozi w’abandi banyeshuri bituma arushaho gutekereza ku nzozi ze atangira kwiga cyane ibya gahunda za leta n’itegeko nshinga.

yagize ati : “ Kuba narabaye umuyobozi wabanyeshuri, byatumye ntangira kujya mpura n’ibibazo byabo kenshi. Ugasanga hari abirukanwa kuber akubura mafaranga y’ishuri “
Bucwa yaje gusabwa n’abandi banyeshuri kwiyamamaza ku mwanya wa depite nawe yumva ko yifitiye icyizere arabikora. Ubu aharariye urubyiruko mu nteko ya Afrika y’epfo.

Uyu mukowa ahamya ko gukora neza inshingano zawe bidaterwa n’uko ungana, aho wavukiye n’ikindi cyose uri cyo ko ahubwo biterwa n’intego ufite mu buzima yo kuba ushaka kugaragaza ubudasa.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe