Ahabanza » Umuryango » Kurera » Ibibazo bihangayikisha abanganvu

Ibibazo bihangayikisha abanganvu

Yanditswe kuwa 17-03-2017 Saa 03 : 26

Usanga abangavu benshi bahura n’ibibazo bituma bahora ku nkeke ndetse bikaba byabaviramo ihungabana n’uburwayi , kwitakariza icyizere n’ibindi bibazo bitandukanye. Akenshi ababayeyi baba batabyitayeho ngo bafashe abana babo kandi nyamara burya baba bari mu bihe bitaboroheye.

Kwambara ukurikije ibyo abandi bakunda : Abangavu bahangayikishwa no kuba baba bashaka kwambara neza bakumva ko bagaragara neza kungirango ubabonye wese ababwire ko bambaye neza ,rero bakwiye gutozwa kwigirira icyizere bakumvako bad kwiye kwambara ngo bashimishe abantu bose ahubwo ko bakwiye kwambara bakurije bo ibibashimishije.

Gushimisha abantu bose : Iyo umwana w’umukobwa ageze mu myaka y’abangavu aba ashaka kugaragariza buri wese ko ari umwana mwiza agashaka mbese kwigaragaza ashaka gushimisha buri wese ahura nawe ko nta muntu ukwiye kumubona nabi.

Ibyo bituma ashobora gukora n’ibintu bitamurimo kugirango ashimishe abandi niyo we byaba bimugiraho ingaruka. Akenshi akururwa n’ibyo abandi bakobwa bagendana bakora akaba yashukika ku buryo bworoshye.

Gutinya kugira inshingano : ahanini abanganvu bagira ubwoba ko baba bagiye gukura bagahura n’ inshingano bakumvako bazangezaho bagatandukana n’ababyeyi bakireba, bagatangira gufata inshingano.baba bakeneye ubagira y’imikurire yabo akabereka ko nta kibi mu gukura ko byose ari byiza.

Kubura umwanya bigenga ho : umwangavu aba yumva atangiye gukura afite uburenganzira bwo kwigenzura ariko ugasanga ababyeyi bakomeza kubacunga mu byo bakora byose ndetse banabasa umwanya wo kwisanzura ntibawubahe. Umubyeyi akwiye kumva ko akwiye guha umwana umwanya nawe agakora ibimushimisha gusa akaba yamugira inama y’uburyo agomba kubyitwaramo aho kumubuza uburenganzira bwe.

Gutinya kubura inshuti zabo : Abangavu batinya kuba bagira icyo bakora cyabatandukanya n’inshuti zabo z’urungano. Niho umwana yumvira inama yagiriwe n’inshuti ze niyo zaba zimushuka kurusha uko yakumvira ababyeyi. Bamwe baba bafite n’amagambo bakoresha bavuga nabi ababyeyi babo cyangwa se abandi bantu bagaragaza ko badahuje ibitekerezo nabo.

Rero baba bakeneye ko ababyeyi bakwiye kubaba hafi bakabaha inama z’uburyo bakwiye kwitwara ku nshuti zabo, guhitamo inshuti nziza no kwirinda gushukwa nazo.

Ibi n’ibintu bitesha umutwe abangavu bakumva badatuje kandi rimwe na rimwe ibyo batinya gutakaza bibatesha umutwe bikaba ari ibintu bishobora kuzabagiraho ingaruka mu buzima bwabo iyo batagiriwe inama hakiri kare.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe