Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Property and home expo igisubizo ku batuye mu kajagari

Property and home expo igisubizo ku batuye mu kajagari

Yanditswe kuwa 22-03-2017 Saa 03 : 43

Imurikagurisha ry’ibikoresho by’ubwabatsi riri kubera ahazwi nka Camp Kigali, rije korohereza abatuye mu buryo bw’akajagari kuko ushobora kubona inzu igezweho kandi iciriritse ndetse n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi no mu nzu ku giciro cyiza.

Nkuko byagararutsweho na Mayor w’umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, ubwo yatangizaga iri murikaguragirisha , yavuze ko abatuye abatuye mu buryo bw’utujagari ahanini baba babiterwa no kubura ubushobozi bwo kubaka mu buryo bugezweho, ariko ko iri murikagurisha ari kimwe mu byabafasha kubona inzu zigezweho ku giciro gito.

Yagize ati: “Ni igusubizo ku batuye mu tujagari kandi ibiciro nti biri hejuru. Hari ibyiciro bitandukanye ku buryo buri wese yabonamo ikijyanye n’ubushobozi bwe.”

Yarongeye ati: ‘ Ushobora kuvuga ko amacumbi ya miliyoni 20 aciriritse, ariko igice kinini cy’abanyarwanda kibona ko atari amacumbi aciriritse. Hari aho twagiye tureba bateganya kubaka amacumbi ubona ko ari nka miliyoni esheshatu ku nzu (appartements) irimo icyumba kimwe; ibyo mbona bishobora gufasha abaturage benshi.”

Abatibabiriye iri murikagurisha nabo bemeza ko ibiciro byabo biri hasi ndetse ko bagabanyije ugeraranyije nuko bari basanzwe bagurisha.

Bashayija Stephen umukozi wa kompanyi ya TEDMER Rwanda icuruza ibikoresho birimo inzugi, cuisiniere, ibikoresho byubaka ubwiherero , mu gikoni, garde robe n’ibindi avuga ko ubu bashyizeho igabanya rya 20% bakongeraho kubikugereza mu rugo iyo utuye muri Kigali.
Naho Fred Asiimwe umukozi wa Siesta Luxury Sleep, kompanyi icuruza matela, ibitanda n’ibikoresho birinda matela kugerwaho n’inkari cyangwa se indi myanda avuga ko mu gihe cy’imurikagurisha baba bagabanyije ibiciro ku buryo bushoka ndetse bagafasha ababaguriye kugeza ibikoresho baguze mu rugo.

Iri murikagurisha ryatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe rikakazasoza tariki ya 18 Werurwe 2017 , riganije guhuriza hamwe abafite aho bahuriye n’imiturire abafite imishinga y’ubwabatsi, abakora ibikoresho by’ubwubatsi n’abacuruza ibindi bikoresho bikenerwa mu rugo kugira ngo bereke abanyarwanda ko bashobora gutunga inzu zabo zigezweho kandi ku giciro gicirirtse.




Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.