Ahabanza » Guteka » Deseri » Deseri y’inkeri (strawberries) n’icunga

Deseri y’inkeri (strawberries) n’icunga

Yanditswe kuwa 12-12-2018 Saa 20 : 07

Ibikoresho :
- Amazi 100 ml
- Isukari 150g
- umutobe w’aya macunga manini asa na oranje 1
- Inkeri (fraises/strawberries) 200g
- utuvungu tw’udushishwa tw’indimu (Zeste de citron) agace k’akayiko

Uko bikorwa :

  • Fata amazi n’isukari uvange neza isukari ntigaragare,
  • biteke mu isafuriya ubishyire ku muriro mwinshi bibire iminota 5
  • fata inkeri n’icunga n’utuvungu tw’indimu ubisye muri Mixeur
  • fata igisorori ukivangiremo ibyo useye na ya mazi arimo ’isukari watetse
  • Niba biryohereye cyane ugeramo umutobe w’ indimu n’amazi kuko iyo biryohereye cyane ntabwo bikonja nk’uko bikwiriye.
  • Bishyire mu gasori gapfundikiye neza ntaho umwuka uca muri frigo hejuru muri friseur urindire bikonje byibura amasaha 2 niba byabaye barafu ubikuremo ubishyire muri frigo hasi byibura iminota 20 bibanze byorohe.
  • Bitegure mu dusorori duto twabigenewe n’akayiko gato. Biribwa ku munsi wabiteguyeho

Yatanzwe na Bachu Abdallah, Chief Cook

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe