Ibyo umugabo akorera umugore we bigatuma yumva ko ari mubi

Yanditswe: 07-03-2017

Iyo umugabo atagishaka umugore bashakanye atangira kubona ko ari mubi ariko agatinya kubyerura ngo abimubwire. Niho usanga bamwe babivuga basa nk’abaca amarenga. Icyo gihe umugore yumva icyo ushatse kuvuga gusa hari n’ababikora ataribyo bagambiriye umugore akabifata ukundi.

Dore ibintu wakorera umugore agahita yumva ko ushatse kuvuga ko ari mubi :
Gushyiramo imbaraga ngo ase neza ariko wowe ntubibone ngo ubimubwire :
Iyo umugore ashakisha uko yasa neza akiyitaho ngo ashimishe umugabo we ariko umugabo we ntabibone ngo abimubwire, bimuca intege we akumva ko uko yakora kose utajya ubona ubwiza bwe.

Menya ingufu umugore ashyira mu kwiyitaho kugushimisha nawe ubimubwire. Niba umubwiye ubwoko bw’amakanzu ukunda akayigura ashaka ko wishima, jya umubwira ko yaberewe. Niba yasokoje neza ubimubwire bizatuma yumva ko ubwiza bwe ububona naho guceceka byo abifata nkaho utabibona

Gushimagiza undi mugore ukoresheje amagambo utarabwira umugore wawe : Hari ubwo umugabo atajya abwira umugore we ko ari mwiza ko aberwa ariko ugasanga abibwira abandi bagore akanakoresha amagambo aryoshye atari yigera abwira umugore we. Umugore wawe azatangara kubona ko ubona ubwiza bw’abandi bagore ariko ko we utajya umwitaho.

Ushobora kubivuga uziko ari ibisanzwe rimwe na rimwe umugore wawe ntakwereke ko ababaye ariko burya aba ababaye atababajwe nibyo uvuze ahubwo ababajwe nuko yari aziko kutabivuga ariko wenda uteye akaba atunguwe no kumva ubasha kubibwira abandi.

Kubwira umugore wawe amagambo meza gusa iyo ushaka ko mutera akabariro : Umugore wawe akeneye ko umubwira amagambo meza buri gihe. Kumusuhuza, kumuhobera, kumufata ikiganza muri gutembera n’ibindi. Iyo ubikora gusa muri mu cyumba cy’uburiri kubera ko wifuza ko mwuzuza inshingano z’abashakanye, icyo gihe umugore wawe abona ko umufata nkaho atagukwiye kuko hanze utajya umwishimira ngo ubigaragaze. Abagore ntikabakunda abagabo babaryarya kubera ko hari ibyo bagamije kugeraho.

Gutwarwa umutima n’abagore b’ibyamamare : Iyo umugabo ahora arangariye mu bagore b’ibyamamare. Agaha umwanya ibikorwa byabo ( indirimbo, filimi, ibiganiro) kurusha uko awuha umugore we. Icyo gihe umugore yibwira ko utakimubonamo ubwiza ko ahubwo watwawe umutima n’abandi. Gukunda umukinnyi wa filimi runaka, umuhanzikazi n’abandi si icyaha ariko ugomba kwita ku buryo uha umwanya ibikorwa byabo.

Ibi ni ibyo usabwa kwirinda gukora kuko iyo ubikora byereka umugore wawe ko utabona ubwiza bwe niyo waba utabivuze mu magambo. Kimwe mu bintu bikomeye umugore agukeneyeho nuko wemeza ko ari mwiza kandi ko umwishimira. Kuba abikeneye ntabwo ayobewe ko hari abandi beza, ariko kuba waramuhisemo mu bandi ugomba gukomeza kubimwubahira ukanabigaragaza.

Source : familyshare.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe