Ingaruka zo kwemerera umwana byose nuko wajya umuhakanira

Yanditswe: 06-03-2017

Iyo umwana abona icyo asabye cyose n’icyo avuze cyose kikemerwa bimugiraho ingaruka ndetse nawe nk’umubyeyi we zikakugeraho. Abana bagomba gutozwa guhakanirwa igihe ari ngombwa kandi bakabitozwa. Gusa na none uko guhakanira abana kugomba gukorwa neza ku buryo butabangiza ngo ubabwire nabi n’ibindi bituma batagubwa neza.

Kwemerera umwana byose ntabwo ari ikintu cyiza kuko byigisha umwana ko buri kintu cyose kiboneka ku buryo bworoshye ndetse rimwe na rimwe akajya akoresha amarira mu gusaba icyo yifuza. Umwana agomba guhakanirwa mu gihe ari ngombwa kandi agahakanirwa mu buryo bwiza butamuhungabanya.

Dore uburyo bwiza wajya uhakaniramo umwana
Kuvuga oya rimwe birahagije :
Si ngombwa ko utsindagira oya yawe ngo umwana akunde yumve. Kuvuga rimwe birahagije. Gusa ubivuga utajenjetse ku buryo abona ko uhakanye ukomeje. Kora ku buryo oya yawe umwana ayumva ntashake ko uvuga yego. Iyo abigukoresheje ukavuga yego abona ko utari ukomeje.

Musobanurire : niba umwana akomeje gutitiriza musobanurire impamvu ya oya yawe. Ha ubosobanuro umwana wawe abasha kumva agasobanukirwa.

Koresha yego ariko ushaka kuvuga oya : Akenshi abana banga kumva ijambo oya igihe bashakaga kumva yego. Ushobora kubabwira yego ariko ushaka kuvuga oya. Urugero niba umwana ashaka kujya gukina kandi ari umwanya wo kuryama. Mubwire uti yego urajya gukina ariko ubanje kuryama. Uko kumuhakanira yumva kutamuremereye nkuko wakavuze oya gusa.

Wivuga nabi : Kuvuga oya ntibisaba ko ubivuga nabi cyangwa se ngo ubitsindagirishe ijwi ryo hejuru. Kubwira abana mu ijwi ryo hejuru bibagiraho ingaruka zirimo gukurana agahinda gakabije no kwitakariza icyizere.

Jya wirinda kubasebya mu ruhame : Niba umwana agize icyo agusaba mu ruhame ukaba wumva ko ugomba kumuhakanira wivuga cyane ngo bose babyumve. Mujyane ku ruhande umusobanurire impamvu umuhakaniye. Icyo gihe umwana arakumva kurusha uko umusebereza mu ruhame.

Muhakanire ariko umuhe ikibisimbura : Urugero niba umwana agusabye amata ukaba ntayo ufite cyangwa se udashaka ko ayanywa. Yamubwira uti oya mwana wanjye ahubwo reka nguhe pome.

Irinde kumuha icyizere kidahari : Iyo uwmana asabye ikintu ukaba utari bukibone irinde kumuha icyizere kandi utazakibona. Urugero niba umwana agusabye ko umugurira inkweto wimubeshya cyangwa se ngo umwizeze ko uzazimugurira vuba. Mubwire igihe nyacyo uzaba uzibonye.

Muhitishemo hagati y’ibintu bibiri : Iyo umwana atanze igitekerezo kikemerwa yumva ko afite agaciro kurushaho. Niba uziko umwana wawe akunda ifiriti ariko ukaba udashaka kuzimuha. Muhitishemo hagati y’ibindi bintu bibiri uzi bimufitiye umamaro azumva ko afite agaciro nawe. Aho kubaza umwana ngo tuze guteka iki kandi uziko ari buhitemo ifiriti udashaka, mubaze uti : ‘ ari uguteka igitoki n’umuceri urahitamo iki ?”

Irinde kunyuranya n’undi mubyeyi : Abana bamwe usanga basaba umubeyi umwe akabahakanira maze bajya k’uwundi akabemerera. Irinde kugwa mu mutego w’umwana ngo umwemerera ibyo undi mubyeyi yamuhakaniye.

Guhakanira abana ntibyoroshye cyane ko ababyeyi baba bashaka kubona abana babo bishimye. Ariko na none ushobora kubikora mu buryo butababaza kandi n’uwo muco bakawufata, bakamenya ko icyo umuntu asabye cyose atariko agihabwa.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe