Amakosa ukora ugatuma umukozi asuzugura uwo mwashakanye

Yanditswe: 01-03-2017

Bijya bibaho ko umwe mu bashakanye agira imyitwarire runaka ku mukozi bigatuma umukozi asuzugura uwo bashakanye. Ibi bishobora kubaho ko umugore yasuzuguza umukozi umugabo we cyangwa se n’umugabo nawe agasuzuguza umugore we umukozi.

Kubwira nabi uwo mwashakanye imbere y’umukozi : Hari abantu batamenya kugenzura amagambo bakwiye kuvuga nayo bakwiye kureka igihe bari imbere y’umukozi cyangwa se imbere y’abana. Si byiza ko mushyamirana imbere y’umukozi ngo ubwire amagambo mabi uwo mwashakanye umukozi yumva. usanga rero umukozi nawe asuzugura uwo mwashakanye ndetse nawe akakunyuzamo ijisho kuko uba utihaye akabanga

Kubwira umukozi amakosa y’uwo mwashakanye : kuganira n’umukozi si bibi ariko iyo urengereye ugatangira kumubwira amakosa uwo mwashakanye agira ntabwo biba aribyo kuko bituma umukozi nawe atamwubaha. Si byiza rero kuganyira umukozi ibibazo ufite mu rugo ugamije gusebya uwo mwashakanye.

Urugero ushobora kuba wabuze amafaranga uhemba umukozi kuko uwo mwashakanye yayangije wenda akayajyana mu kabari n’ibindi. Aho kujya kwisobanura imbere y’umukozi ushyira ikosa k’uwo mwashakanye wareba aho uguza ukamwishyura atamenye ibyabaye cyangwa se ukamwihanganisha ko uzaba umwishyura utongeyeho ubundi busobanuro.

Guhora ushyigikira umukozi ugasenya uwo mwashakanye : Bishoboka ko mwatera impaka ku bintu runaka muri batatu n’umukozi ahari cyangwa se umwe mu bashakanye akaba ashaka ko umukozi azajya yitwara mu buryo runaka wowe ukurikije uko ubyumva ugahita werekana ko umukozi ariwe uri mukuri. Niyo ibyo umukozi yaba avuga aribyo by’ukuri,jya ureka uwo mwashakanye arangize kumubwira umusabe ko mujya ahiherereye mubiganireho muri babiri aho guhita umusenya imbere y’umukozi.

Guha agaciro umukozi kurusha uwo mwashakanye : Si byiza ko ubanza kubaza umukozi ikintu icyo aricyo cyose kireba urugo mbere yuko uba wakiganiriyeho nuwo mwashakanye ngo mugifatire umwanzuro kuko ibyo byerekana ko uha agaciro umukozi kurusha uwo mwashakanye.

Hari ingo zimwe na zimwe usanga umukozi na nyirabuja birirwana mu rugo umugabo akora, ariko mu gitondo mbere yuko umugabo ajya ku kazi akabaza umukozi amafaranga ari bukenere yo guhaha aho kubibaza umugore we kandi bose bari bwirirwane mu rugo. Aha niho bamwe banarengera ugasanga baryamana n’abakozi cyangwa se bakajya basuzuguza abo bashakanye abakozi babagereranya ugasanga umugabo abwiye umukozi ko ari mwiza kurusha nyirabuja, n’ibindi.

Iyi ni imwe mu myitwarire igayisha uwo mwashakanye imbere y’umukozi wo murugo uba ugomba kwirinda, kuko usibye kuba iyo myitwarire isuzuguza uwo mwashakanye nawe iragusuzuguza imbere ye no muri rubanda kuko abakozi bari mu bantu bakwirakwiza amakuru babona mu ngo bakoramo.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe