Ibyo kwitwararika ngo isuku nke itazagusenyera urugo

Yanditswe: 28-02-2017

Isuku ni kimwe mu bintu bishobor akuba intandaro yo gukomeza urugo cyangwa se rukaba rwasenyuka. Nyamara usanga abantu bayivugaho gake mu gihe batanga inama zafasha abashakanye kuramba, ariko burya byari bikwiye ko nayo igarukwaho cyane kuko ifite uruhare runini mu mubano mwiza w’abashakanye. Abagore cyane nibo bakwiye kwita ku isuku nubwo n’abagabo nabo bibareba

Dore ibyo abashakanye bagomba kwitwararika mu kugira isuku

Kugira isuku ku mubiri : Nubwo isuku y’umubiri ifitiye umumaro umubiri wawe, inatuma urukundo rwanyu rurushaho kuba rwiza. Usanga ibyuya bihumura nabi haba umubiri wose, ibirenge, mu kwaha n’ahandi bibangamira uwo mwashakanye. Hari kandi kuba umugore ashobora kuba afite ibisuko byashaje bitarimo isuku nabyo usanga bibangamira uwo mwashakanye. Biba byiza kwitwararika niyo waba ufite uburwayi ukabirwanya uko ushoboye.

Kugira isuku mu myanya y’ibanga : kugira isuku mu myanya y’ibanga ntibivuga ko ugomba kuhoga n’amasabune kuko yo ashobora kukwangiza. Ariko na none ugomba kuhagirira isuku. Itwararike kugira isuku ku myenda y’imbere ndetse bibaye byiza wajya wambara iya cotton. Igihe uri mu mihango ujye uhindura cotex byibura kabiri ku munsi kandi ukarabemo n’amazi meza.

Kugira isuku yo mu kanwa : mu kanwa hakenewe isuku mu rwego rwo gukomeza umubano w’abashakanye ndetse no kubangabunga amagara yabo. Itwararike buri uko umaze kurya woze amenyo yawe ukoresheje umuti wabugenewe. Ku bantu bagira impumuro mbi mu kanwa ni byiza ko baganga bakemya impamvu ibitera kuko bishobora kuvurwa ntushyire umuzima bwawe n’ubw’urugo rwawe mu kaga.

Kugira isuku mu nzu no mu rugo : Ni ingenzi kandi ko urugo rwose ruba rufite isuku haba mu byumba byo kuraramo, ubwogero, igikoni,ubwiherero n’ahandi. Iyo muri mu nzu ifite isuku ihumura neza bituma muruhuka mukanishimira kuba muri kumwe muri iyo nzu. Ibuka guhindura amashuka byibura buri cyumweru, gukingura amadirishya n’ibindi byafasha kumererwa neza urugu rukaba ahantu wishimira kuba aho kumva ko waruhunga. Iyo mu rugo hahora isuku nke , ibintu bigahora bijagaraye bituma uwuhageze yumva atifuza kuhaguma.

Kugira isuku ku myenda : Ibyo byose uramutse ubitunganyije ukibagirwa kugira isuku y’imyambaro hari icyo waba wibagiwe cy’ingenzi. Imyambaro yawe ikeneye kugirirwa isuku ukayimesa ndetse no kuba bishoboye ukayitera ipasi. Yibike neza kandi ku buryo iba itanyanyagiye aho ibikwa ngo itera umwanda.

Ibi ni bimwe mu by’ingenzi abashakanye bagomba kwitwararika mu kugira isuku dore ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza kandi ikaba n’inkingi imwe mu zituma mugra urugo rwiza .
Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe