Kuganiriza urubyiruko iby’imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: 27-02-2017

Kimwe mu bintu biranga ingimbi n’abangavu harimo kuba bagira amarangamutima y’urukundo cyane ku buryo biba bigoye kuyayobora. Ayo marangamutima y’urukundo kuri bamwe abageza mu gukora imibonano mpuzabitsina bakaba bahuriramo n’ingaruka nyinshi zitandukanye.

Ni inshingano z’ababyeyi rero kuganiriza abana babo bageze mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu mu rwego rwo kubarinda kuba bahura n’ingaruka zo kwishobora mu mibonano mpuzabitsina ;

Dore uburyo bwiza bwo kubiganiriza abangavu n’ingimbi :
Shaka umwanya mwiza wo kuganiriza umwana wawe :
Witegereza ko ubona ko umwana wawe afite inshuti ngo abe aribwo umuganiriza ku byerekeye imibonano mpuzabitsina. Iyo ubimuganirije icyo gihe we atekereza ko uri kumukeka, ko utamwizera cyangwa se ko uri kumubuza gukomeza gukundana n’inshuti ye. Umwana agomba kuba waramumenyereje kumuganiriza hakiri kare ku buryo aba ari inshuti yawe akubwira byose, akwisanzuraho ntacyo atinya kukubwira. Gusa na none wirinda kumwinjirira mu buzima cyane ntushake ko agufata nk’inshuti ye isanzwe kurusha uko yagufata nk’umubyeyi we.

Kubasobanuirira ibyiza by’imibonanompuzabitsina ikorewe igihe : Ababyeyi bmwe batinya kuganiriza abana babo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina ugasanga nababashije kubabaginiriza babaha amakuru atariyo. Iyo uganiriza umwana ugeze mu bugimbi ugatangira kumubeshya ko imibonano ari mibi araguseka kuko aba amaze gukura niyo yaba atarayikora aba azi ibyiza byayo, byibura aziko yavutse kuko habayeho igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Ni byiza rero kubabwiza ukuri ariko ukongera ko ikozwe umaze gushinga urugo n’uwo bazashyingiranwa ariyo myiza kuko icyo gihe nta ngaruka iba izagira.

Mutege amatwi akubwire icyo yari asanzwe abiziho : Mu gihe uganiriza umwangavu cg ingimbi ugomba kubatega amatwi bakakubwira icyo bari basanzwe babiziho. Iyo atinye kukubwira umubaza ibibazo biri butume afunguka. Ushobora kubijyana mu masomo ukamubaza icyo bize ku ikoreshwa cy’agakingirizo, imiti iboneza urubyaro se, n’ibindi biri butume afunguka biganisha ku buzima bw’imyororokere.

Muganirize ku ngaruka zo kwishora mu mibonano mpuzabitsina : Hari ubwo umubyeyi atekereza ko byose umwana abizi akirinda kugira icyo avuga. Niyo umwana yaba abizi aba akeneye ko umubyeyi ashyiraho akarusho akamusobanurira. Mu kumuganiriza ugaruka kuri kimwe twavuze cyo gukora imibonano mpuzabitsina igihe cyabyo, ariko ukaba wakongeraho uburyo yabyirinda kandi udaca ku ruhande.

Urugero wowe nk’umuntu mukuru uziko umukobwa ashobora kujya gusura umusore batanateganyaga kuryamana bakaza kwisanga baryamanye cyane cyane iyo bakiri mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu. Nk’umubyeyi wirinda kubwira umwana nabi umubuza kujya gusura umusore n’ibindi ubona ko byamuyobya ngo urekeraho ahubwo wongeraho ukamusobanuira ko aba ari umutego yishyizemo ushobora kumugusha niyo yaba atabitekerezaga.

Kumenya ikigero arimo : imyaka y’ubugimbi n’ubwangavu iba itandukanye nubwo byose byitw akimwe. Ntabwo waganiriza ibintu bimwe umwana w’imyaka 12 n’uwa 18.

Ni ngenzi rero ko ababyeyi bafata umwanya wo kuganiriza abana babo b’abangavu n’ingimbi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kandi bakabikor amu buryo budahungabanya abana ngo bikange babe banatinya kugira icyo bongera kubahishurira.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe