Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Umumaro w’amavuta ya coconut ku ruhu

Umumaro w’amavuta ya coconut ku ruhu

Yanditswe kuwa 22-02-2017 Saa 09 : 34

Amavuta ya coconut ni amwe mu mavuta akomoka ku bimera afitiye uruhu umumaro munini. Kubera ibyo aya mavuta akizeho, afasha benshi mu guhanga n’ibibazo by’uruhu bitandukanye.

Dore imwe mu mimaro yaya mavuta ku ruhu :
Afasha mu kubobereza iminwa :
amavuta ya coconut ni meza cyane ku minwa kuko yo nta binyabutabire bindi biba birimo byakwangiza nk’ibiba biri mu yandi mavuta yagenewe kwisiga ku minwa. Iyo uyasiga ku munwa ntabwo bisaba ko uyasigaho buri munsi kuko iminwa igeraho igafata ubobere. Ikiza cyo kwisiga coconut oil ku minw anuko yo niyo wayamira nta ngaruka mbi yakugiraho kuko n’ubusanzwe ashobora no kuribwa.

Koroshya uruhu no kuririnda gusaza : coconut izwiho koroshya uruhu urwo ariwo rwose haba urwo mu maso, mu ntoki ndetse no ku birenge n’ahandi hose waba ukeneye ko horoha. Ushobora kujya uyisiga buri munsi nkuko wisiga amavuta asanzwe cyangwa se ugakora mask yayo ivanzemo isukari.

Kuvura ibiheri : Amavuta ya coconut kandi akoreshwa mu kuvura ibiheri kuko afite ubushozi bwo kurwanya microbe zitera ibiheri cyane cyane mu maso.

Gukuraho ibirungo ntugire ingaruka : Abantu batinya ko iyo bisize ibirungo bishobor akubagiraho ingaruka ariko iyo ubikuyeho ukoresheje amavuta ya coconut nta ngaruka bishobora kukugiraho cyane ko n’ibindi bikoresho bikoreshw amu gukuraho ibirungo usanga nabyo biba birimo ibinyabutabire byangiza uruhu.

Icyitonderwa : Iyo wisiga amavuta ya coconut buri munsi usabw akwisiga make cyane kuko iyo ushyizeho menshi urayaga cyane ukaba wanatera uruhu rwawe kujya ruhora ruyaga ndetse akaba yanakwanduza imyenda igihe wayasize umubiri wose.

Ibyo ni bimwe mu byo amavuta ya coconut amariye uruhu gusa igihe uyagura ujye ushishoza urebe ko nta bindi bintu baba baravangiyemo bishobora kukwangiriza uruhu.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe