Ibintu 7 umwana urangije amashuri yisumbuye aba yifuza ku mubyeyi we

Yanditswe: 22-02-2017

Nyuma yo kurangiza mashuri yisumbuye usanga abana bafatwa nkaho bamaze gukura, ababyeyi ntibakomeze kubitaho nkuko babikoraga mbere. Nyamara no muri ibi bihe abana baba bagikeneye ababyeyi ndetse rimwe na rimwe bagakenera ko babitaho kurushaho.

Dore ibintu 7 abana baragije amashuri yisumbuye baba bifuza ko ababyeyi babakorera nubwo ababyeyi bamwe batabiha agaciro :

Kubaganiriza ibyerekeye amasomo yabo ; umubyeyi akwiye gufata umwanya akungura umwana ibitekerezo by’uko yakwiga ni byo yakwiga biri ku isoko ry’umurimo umwana akumva ko ari kumwe n’umubyeyi we .

Kubaganiriza ku buzima n’imyitwarire : umwana abakeneye inama z’umubyeyi akamubwira uburyo yakwitwara muri buzima butoroheye urubyiruko .

Kwereka umwana urukundo : umubyeyi iyo abonye umwana arangije amashuri yisumbuye, urukundo yamwerekaga mbere akiri muto ruragabanuka ibi bikababaza umwana kuko abayumva umubyeyi atakimwiyumvamo.

Kubigisha umuco : ni byiza ko umubyeyi abasha kwigisha umwana ibijyanye n’umuco akamenya amateka nawe akayigisha abazamukomokaho umuco ukabasha kuba karande.
Kumva ibitekerezo byabo : ababyeyi usanga akenshi bafata ingamba batagishije abana inama ibyo bikagabanya ubwumvikane hagati yabo nibabashe kuba umuryango wungurana inama.

Kubabwira incuti zabo bakazimenya : kubera ko rimwe na rimwe abana bakunda kuganira na bandi usanga ababyeyi batabikunda bakifuza ko abana baguma mu rugo ni byiza ko baba bazi inshuti zabo mu gihe babasabye uruhushya rwo kujya kubasura bakabemerera bazi aho bagiye.

Kubahana neza babagira inama : iyo umubyeyi arakaye usanga amakosa yose ayashyira ku mwana ntiyite ku byo umwana amubwira ibyo bikabababaza cyane abana kuko umubyeyi atamuha umwanya wo kwisobanura.

Nubwo usanga akenshi ababyeyi barikuyeho inshingano zabo bacyeka ko abana bakuze batagomba gukomeza kubarera, umubyeyi akwiye kumenya ko umwana ahora akeneye kwitabwaho n’umubyeyi we.

Gaju Peruth

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe