Uko itegeko rigena umuyobozi w’urugo ntibivugwaho rumwe

Yanditswe: 20-02-2017

Mu itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango, bavuga ko umugore n’umugabo bagomba gufatanya ubuyobozi bw’urugo. Kuva iri tegeko ryasohoka mu mwaka ushize, usanga abantu batararyakiriye kimwe.

Ingingo ivuga ku byobozi bw’urugo ivuga ko abashyingiranywe bafatanya ubuyobozi bw’urugo rwabo harimo kurwitaho kugira ngo rugwize umuco mwiza n’ibirutunga no kurwubaka rugakomera. Umwe mu bashyingiranywe yiharira iyo nshingano iyo undi adashobora kuyikora. Iyo batabyumvikanyeho byemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Iyi ngingo yakomeje guteza impaka mu bantu aho na nubu usanga batayumva kimwe, haba mu bize, abatarize, abaturage bo mu mujyi ndetse nabo mu cyaro.

Umugabo twaganiriye witwa Kamana avuga ko iby’iyo ngingo atabisibanukiwe neza ngo nubwo hari abigeze kuza kubibasobanurira.

Yagize ati : “ Ibyo njya kubyumva bwa mbere nabyumviye mu nama yari yajemo abantu basobanura iby’iryo tegeko ariko sinabyumvishe rwose. Abantu se bavuga ko umugore nawe abaye umutware w’urugo urumva ibyo bintu bifite ishingiro ? Ntabwo byashoboka ko abantu babiri bayobora urugo rumwe. Ibyo byo gufatanya bavuga n’ubundi bisanzwe bibaho kuko ntabwo urugo rugizwe n’umuntu umwe, ariko na none hagomba kubaho umuntu ufata umwanzuro wa nyuma. Kandi kuva cyera na kare birazwi ko ari umutware w’urugo ariwe mugabo”

Dorcella ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 avuga ko nawe adashyigikiye iby’iryo tegeko. Yagize ati : “ Njye nkurikije uko mbisoma muri Bibiliya ibyo muvuga ni uguhakana ibintu Imana yashyizeho. Imana yavuze ko umugabo ariwe ugomba kuba umutwe w’urugo umugore akaba umutima warwo. Ubwo rero abantu batangiye kubihindura uzasanga bitumvikana neza birusheho kubanisha nabi imiryango aho kuyibanisha neza. Ubwo se umugabo nawe azajya ahamagara umugore ngo mutware wanjye ? Ibyo rwose ndabihakanye.

Yarongeye ati : “ Simpakanye ko umugore n’umugabo bagomba gufatanya ariko iyo nyito ngo bose bi abayobozi niyo itumvikana neza. Wenda ninjye ufite umyumvire mibi sinzi, wenda nzabyumva neza nyuma“

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko bakiriye neza iryo tegeko ndetse ko byatumye batangira kumva ko nabo bafite agaciro mu rugo.

Mukasine ni umugore umaze imyaka 20 yubatse ariko ahamya ko ibyemezo byinshi bifatwa n’umugabo hakaba n’igihe bibagiraho ingaruka.

Yagize ati : “ Iryo tegeko ndarishyigikiye wenda natwe ryatuma tugira agaciro mu ngo zacu. Nkanjye nihereyeho kuva nashaka umugabo wanjye niwe ufata icyemezo kuri buri kimwe, hari nubwo mbona ko agiye gufata icyemezo kibi namugira inama akanga kuyumvira. Akenshi mbona binaba simba namenye iyo yabipangiye.

Uwimana Marlene nawe avuga ko ashyigikiye ko umugore n’umugabo bose bafatanya kuyobora urugo kuko bose bafite ubushobozi.

Yagize ati : ‘ Abagore natwe turashoboye, turiga, dukora ubucuruzi kandi dufite inama twatanga ku ngo zacu zigatera imbere. Sinibaza rero impamvu abantu batumva neza kubaka urugo rukeneye ibitekerezo by’umugore n’umugabo kandi bose bakajya inama. Uzasanga ingo zibayeho neza ari uko n’ubundi zibigenza. Kubahana ukumva ko buri wese afite agaciro mu rugo bituma rutera imbere.

Ng’ibyo ibyo bamwe mu baturage twaganiriye bavuga ku ingingo iri mu itegeko rigenga abantu n’umuryango iha inshingano zingana zo kuyobora urugo ku mugore ndetse no ku mugabo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe