Amagambo utazabwira umubyeyi ufite umwana urwaye indwara idakira

Yanditswe: 20-02-2017

Kuri ubu aho indwara zidakira zikomeje kuyogoza isi, usanga hari n’abana bato bafite izo ndwara. Bamwe barwaye kanseri, ubumuga budakira, diyabete n’izindi ndwara zabazahaje aho ababyeyi babo nta cyizere cyo gukira baba bafite . Umuntu ufite umwana urwaye kuri urwo rwego aba akeneye guhumurizwa ariko hari ubwo akomeretswa kenshi aho guhumurizwa.

Dore amagambo uzirinda kubwira uwo mubyeyi kuko ushobora kumukomeretsa aho kumuhumuriza :

Ntugire ubwoba : Akenshi abantu babwira ababyeyi bafite abana barwaye iri jambo baziko bari koroshya ibintu. Ariko hari ubwo bibabaza umubyeyi kuko uri kumubwira ibidashoboka. Iri jambo ryagakwiye gukoreshwa n’umuntu ufite ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo. Nko ku mubyeyi nawe ufite umwana urwaye wenda we yabivuga bigakomeza undi. Ariko iyo ntawe ufite ukavuga gutyo biramubabaza.

Biraza kugenda neza : Mu gihe nta muti umurangira wamworohereza, kumurangira abamufasha cyangwa se ubundi bufasha bufatika umuhaye, jya wirinda kuvuga ngo biraza kugenda neza. Umubyeyi abazi ingorane afite kukurusha, kumwizeza ko bigenda neza mu magambo gusa akenshi abibona nko kumushinyagurira.

Izere umwana wawe azakira : Akenshi ababyeyi b’abakiristo bahumuriza bagenzi babo bababwira ko baramutse bizeye umwana wabo yakira. Nibyo koko umwana ashobora gukira ariko ntukibagirwe ko bashobora kwizera kandi Imana igahitamo ko uwo mwana apfa, cyangwa se ntanakire agakomeza kubabazwa.

Kubwira umubyeyi utyo abifata nko kumubwira ko umwana we yarwaye kuko nta kwizera agira kandi nyamara ntaho bihuriye.

Uziko utamenya ko arwaye … : Wowe ushobora kubivuga wumva rwose uri gukomeza umubyeyi ngo yumve ko hari intambwe umwana we yateye akaba yorohewe. Ariko ujye wibuka ko arwaye indwara idakira kandi umubyeyi we bimuhangayikishije kuko usibye kubyakira nta kindi cyizere afite. Umubyeyi umwe ufite umwana wavukanye ubumuga bw’ingingo yagize ati : “ Ntariyakira ikintu nangaga cyane ni uko abantu bishimiraga umwana wanjye bavuga ukuntu ariko mwiza bakongeraho ngo usanze yicaye ntiwamenya ko amugaye. Ibyo bintu byarambabazaga kandi nahuraga nabyo kenshi”

Uzi kwihangana pe, njyewe bimbayeho sinzi ko nabishobora : Bakunze kuvuga ngo usobanukirwa ibintu neza iyo bikubayeho. Kubwira umubyeyi ko azi kwihangana uba uri kumuhemukira kuko nawe yabyize ari uko bimugezeho aho nta yandi mahitamo yari afite.

Jya ushima Imana kuba ufite uriya mwana muzima : Niba umubyeyi afite abandi bana bazima, ni byiza ariko ntakeneye ko ubimwibutsa kuko hari nubwo uwo ubona ko atagakunze ari nawe akunda cyane. Kumubwira gutyo bivuga ko yagakwiye kwishimira umuzima kurusha urwaye.

Wa mwana urwaye, wa mwana umugaye,.. Iyo uganiriza umubyeyi ufite umwana urwaye indwara idakira jya wirinda gusobanura uwo mwana umusobanuza uburwayi bwe. Urugero niba umuhamagaye kuri telefoni ukaba ushaka kumubaza uko uwo mwana ameze, wamubaza ukoresheje izina rye. Uti amakuru ya Jane wenda ni urugero, aho kumubaza uti amakuru ya wa mwana urwaye kanseri. Si byiza kwereka umubyeyi ko uwo mwana atandukanye n’abandi kubera uburwayi afite akaba aribwo bumusobanura.

Menya ko umubyeyi ufite umwana urwaye indwara idakira cyangwa se ufite ubumuga runaka butazakira aba ahangayitse kandi akomerewe wirinde kumukomeretsa. Gusa na none akeneye guhumurizwa. Ubutaha tuzabagezaho amagambo wamubwira amuhumuriza.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe