Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Uko wakikorera ibituta bita “ bantu knot”

Uko wakikorera ibituta bita “ bantu knot”

Yanditswe kuwa 18-02-2017 Saa 00 : 15

Ubu bwoko bw’ibituta bukunzwe gukoreshwa cyane muri Congo, Tanzania, Rwanda no mu bintu bihugu by’aba “Bantu”. Usanga ari ibituta byiz abisa nez aiyo wabikoze neza ndetse bikaba binifashihswa mu kuzingazinga imisatsi ( boucler) mu buryo budakoresheje ibyuma bikoresha amashanyarazi.

Uko wakora bantu knot
Ibi bituta bikorwa ku muntu ufite umusatsi muremure haba ufite naturel cyangwa se se akaba adefriza. Gusa ibyiza nuko yaba afite naturel ku buryo umusatsi uba ukomeye cyangwase akaba afite repousse nyinshi.

Uko bikorwa

  • Karaba mu musatsi wawe neza uwumutse nkuko bisanzwe .
  • Wusokoze neza urambuke ugend aufata agasatsi gake ugasokoze neza ukoresheje igisokozo cy’uburoso ( giteye nk’uburoso bakoresha mu kurambura umusatsi).
  • Wusigemo amavuta wongere uwurambure neza
  • Genda ufata ukata uturundo duto tw’umusatsi bitewe n’ibituta ushaka uko bingana.
  • Fata akarundo kamwe umusatsi waho uwurambure cyane. Kurikizaho kuwukaraga nkaho wakoz igituta ariko kitaboshye .
  • Komeza umusatsi ku mpera zawo kugirango udahambuka ubundi uwuhine ufatiremo agasatsi kagufi uri buze kuzengurutsaho umusatsi usigaye
  • Zengurutsaho umusatsi ukikaraze utawurukuye ngo uhambuke
  • Ugeze hasi ku mutwe aho ushoroje igituta cyawe uzirikeho aakantu karimo elastike nka fimbo cyangwa akandi kose uzikisha imisatsi. Bibaye byiza kaba gasa n’imisatsi yawe. Utakabonye wakoresha urudodo.
  • Genda ubikora kuri buri karundo kose ariko ube wadukase nez aku buryo tuba dusa neza ku mutwe.
  • Wabikorera n’abana bato bafite imisatsi myinshi nabo birababera cyane.
  • Uko wakoresha bantu knot ukaboucla imisatsi
  • Iyo bantu knot uzirambiwe, cyangw ase wend aukaba wazikoz enko muri week end utazijyana ku kazi, urazihambura witonze ukagenda urambur aumusatsi gahoro gahoro ukosheje intoki.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe